Trump yajyanye n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, Minisitiri w’Intambara, Pete Hegseth, na Scott Bessent, Minisitiri w’Imari, bari kumufasha kuganira n’ab’i Beijing ku bufatanye mu nzego zitandukanye.
Rubio ntiyagombaga gukandagira ku butaka bw’u Bushinwa kuko bwamufatiye ibihano mu 2019 ubwo yari Senateri, bumuziza ko yarwanyije ibikorwa by’inzego z’umutekano zabwo byo guhangana n’abigaragambije muri Hong Kong, basaba ubwigenge.
Uyu muyobozi kandi yanashinje Leta y’u Bushinwa guhohotera Abayisilamu batuye mu gice cya Uigur mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, umwuka mubi n’iki gihugu urushaho gututumba, kimufatira ikindi gihano cyo kudakandagira i Beijing.
Ubwo Trump yateguzaga ko azagira Rubio Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, u Bushinwa bwari bwiteze ko ashobora kuzagirirayo uruzinduko, Leta n’ibitangazamakuru byayo bitangira gusoma amazina ye mu buryo budasanzwe.
Muri Werurwe 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yatangaje ko niba Rubio ateganya kujyana na Trump mu ruzinduko i Beijing, izoroshya ibihano yafatiwe.
Kubera ko bitari gushoboka ko umuntu witwa ‘Marco Rubio’ yari kwinjira mu Bushinwa kubera ko ibihano yafatiwe bitakuweho, Leta ya Beijing yafashe icyemezo cyo kumuhindurira amazina, imwita ‘Marco Lu’.
Bisobanuye ko mu rwego rwa dipolomasi, mu bayobozi bo muri Amerika bakiriwe i Beijing harimo ‘Marco Lu’, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga utandukanye n’uwari Senateri Marco Rubio wafatiwe ibihano inshuro ebyiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!