Amadorali ya Amerika yakunze kujya ata agaciro mu myaka itatu ishize kubera ko abashoramari bagize impungenge zishingiye ku ntambara y’ubukungu yatangijwe na Perezida w’iki gihugu, Donald Trump.
Izindi mpungenge kandi zatewe n’ikibazo cy’izamuka ry’umwenda wa Amerika, wiyongereye cyane mu myaka itanu ishize.
Lagarde yavuze ko ibyemezo by’ubukungu Amerika yagiye ifata biri mu byatumye abashoramari batangira kwibaza niba bazakomeza gukoresha amadolari.
Ku rundi ruhande Amayero ari guhura n’ibibazo nk’iby’amadorali byatangiye kuva ibihugu byo mu Burengerazuba byashyiriraho ibihano u Burusiya nyuma yo gutera Ukraine mu 2022.
Ibi byatumye u Burusiya n’ibindi bihugu bikorana mu bijyanye n’ubucuruzi bitangira gushaka uko byajya byishyurana, bidakoresheje aya mafaranga.
Lagarde yagaragaje ko ukurikije uko ibintu bihagaze, u Burayi bufite amahirwe yo guteza imbere ifaranga ryabwo, rikaba ryakoreshwa na benshi kurushaho, cyane cyane abakomeje gutera icyizere idolari.
Ati “Impinduka ziri kugenda ziba ni zo zizatuma amayero akoreshwa n’abantu benshi ariko ibyo ntabwo byagerwaho tutabiharaniye.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!