Ifoto yashyizwe hanze n’ibiro ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru ‘Korean Central News Agency’ ku itariki 29 Kanama, yagaragaje Perezida Kim ari gusuhuza urubyiruko rugaragara nk’ urwishimye mu maso baseka cyane abandi barira, ariko uko yazamuye ukuboko abasuhuza umwanya wasigaye hagati y’ijosi rye n’ikora y’ishati byerekanye ko yananutse bikabije.
Biragoye kumenya amakuru y’ukuri ku mpamvu yatumye Kim wari usanzwe agira ibiro 139 ananuka bikabije, kuko kizira kikaziririza muri iki gihugu gukora inkuru ivuga ku buzima bwite bwa Perezida.
Amakuru amwe avuga ko bashobora kuba bari kumugabanyiriza ikibazo cy’umubyibuho ukabije, binyuze mu kumuzirika bande ku gifu cye (Anneau Gastrique) igabanya ingano y’igifu cy’umuntu ukunda kurya cyane ku buryo arya ibiryo bike akumva arahaze maze akananuka.
Andi makuru avuga ko kunanuka kwe kwatewe n’ibibazo by’ubukungu iki gihugu gifite byatewe n’icyorezo cya Covid-19, akaba ari kugabanya ibiro kugira ngo agaragaze ko yifatanyije n’abaturage be bari kwicwa n’inzara.
Umwe mu baturage baganiriye n’igitangazamakuru cya leta y’iki gihugu, avuga ko bashengurwa no kubona Perezida wabo yarananutse.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko hari ikihishe inyuma y’uku kunanuka kwa Perezida Kim, birimo kwereka abaturage ko yifatanyije nabo mu kibazo cy’ubukungu ndetse ko kugira ngo ahinduke ikiganiro mu baturage amaze imyaka icumi ayoboye asimbuye se nawe wasimbuye sekuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!