Julia Monaco w'imyaka 26 yarokotse igitero cya gatatu kuri uyu wa Kane ubwo yari mu Mujyi wa Barcelona mu biruhuko.
Kuri uyu munsi umwiyahuzi yanyujije imodoka mu nzira y’abanyamaguru ahitana abantu 13, abarenga 100 barakomereka. Icyo gitero cyigambwe ko cyakozwe n’umutwe wa Islamic State.
Julia avuga ko yari ari kumwe n'inshuti ye bari kugura ibintu bimwe na bimwe ubwo imodoka yahitanaga abantu mu gace ka Las Ramblas.
Muri Kamena uyu mugore yarokotse igitero cyagabwe mujyi wa Londrès mu Bwongereza ndetse iminsi mike nyuma yaho arokoka igitero cyahitanye umupolisi kuri Katederali ya Notre Dame i Paris mu Bufaransa.
Iki gitero cyagabwe muri uyu mujyi cyabaye Julia n'inshuti ze Alan Reader na Julia Rocca bari guhaha mu iduka riri hafi aho ari naryo bihishemo nkuko Daily Mail yabitangaje.
Aka gace kagabwemo igitero ni agace ko mu ntara ya Catalonia muri Espagne gakunze kuba karimo urujya n'uruza rw'abantu kubera ibice nyaburanga bikagize.
Polisi yo muri aka gace yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yarashe ikica bane mu bakekwaho gukora iki gitero undi umwe bakamufata yakomeretse.


Ibitekerezo 0