Amakuru yatangajwe na bamwe mu bakozi bavuze ko Amazon iri gutegura guhagarika abandi bakozi guhera ku wa Kabiri w’Icyumweru gitaha mu rwego rwo kugera ku ntego yayo yo guhagarika abagera ku 30.000.
Icyo kigo cyaherukaga guhagarika abakozi 14.000 mu Ukwakira 2025. Ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri cy’intego iki kigo cyari gifite nk’uko bitangazwa na Reuters.
Amakuru yagiye hanze, yerekanye ko uyu mwaka uzaba nk’ushize ku bakozi ba Amazon aho biteganyijwe ko gahunda yo guhagarika abakozi kubera iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano,AI.
Abakozi bashobora kugirwaho ingaruka ni abakora ibijyanye n’ishami rishinzwe abakozi, ikoranabuhanga, abakora amashusho n’abandi.
Amazon ifite abakozi basaga miliyoni 1,5 ku Isi hose, barimo abarenga ibihumbi 350.000 bakora mu nzego z’ubuyobozi, ubucuruzi n’iyamamazabikorwa, nk’uko byatangajwe mu nyandiko zohererejwe Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2024.
Amazon imaze igihe igabanya umubare w’abakozi mu biro, aho mu 2022 yirukanye abarenga 27.000 mu bihe bitandukanye.
Amazon ifite abakozi basaga miliyoni 1,5 ku Isi hose, barimo abarenga ibihumbi 350.000 bakora mu nzego z’ubuyobozi, ubucuruzi n’iyamamazabikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!