00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

La Haye: Abaholandi beretswe inzira yavanye u Rwanda ku busa irugira icyitegererezo

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 12 November 2014 saa 01:15
Yasuwe :

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu Buholandi ku butumire bw’ Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abari n’Abategarugori, ishami rya La Haye,, yatanze ikiganiro ku iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 20 rubayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, rukibohora n’ubutegetsi bwayiteguye bukayishyira mu bikorwa. Yagaragaje ko u Rwanda rwavuye ku busa ubu rugeze ku rwego rushimishije mu iterambere n’imibereho myiza y’abarutuye.
Iki kiganiro cyabereye muri Hotel Crowne Plaza iri (…)

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu Buholandi ku butumire bw’ Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abari n’Abategarugori, ishami rya La Haye,, yatanze ikiganiro ku iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 20 rubayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, rukibohora n’ubutegetsi bwayiteguye bukayishyira mu bikorwa. Yagaragaje ko u Rwanda rwavuye ku busa ubu rugeze ku rwego rushimishije mu iterambere n’imibereho myiza y’abarutuye.

Iki kiganiro cyabereye muri Hotel Crowne Plaza iri i La Haye mu mu rwa mukuru w’ u Buholandi, Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yaganiriye birambuye n’abagize iri huriro “International Women’s Contact The Hague (IWC)” mu rurimi rw’ icyongereza. Ni ihuriro ry’ n’bategarugori bo munzego zitandukanye rimaze imyaka 35 rishinzwe, imwe mu ntego zayo ni uguha urubuga abari n’bategarugori mu nzego zitandukanye bagahura bakungurana ibitekerezo ku bibazo butandukanye by’ubuzima n’imibereho muri rusange.

Iri huriro "ICW The Hague rikunze gukoresha Mu biganiro mbwirwaruhame bitegurwa n’iri Huriro hatumirwamo inzobere mu biganiro binyuranye, ari narwo rwego Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yatanzemo ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 20 irashize, gushyira hamwe byaduteje imbere - Rwanda 20 years on: Together We Prosper”. Iyi gahunda mbwirwaruhamwe yari yitabiriwe n’Abategarugori bakabakaba 300, mu kiganiro cyatanzwe ku wa mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2014.

Mukiganiro yatanze, Ambasaderi Karabaranga yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda guhera mu gihe cy’ubukoroni kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yerekana uko nyuma yayo mateka atoroshye u Rwanda rwaciyemo, Abanyarwanda baranzwe n’ubwitange budasanzwe bafatanyije n’ubuyobozi bubabereye buyobowe n’Umuyobozi ureba kure, Perezida Paul Kagame .

Ambasaderi Karabaranga yakomeje avuga ko Jenocide yakorewe Abatutsi igihagarikwa, u Rwanda rwari umuyonga, Abatutsi basaga miliyoni bari bamaze kwicwa, impunzi z’Abanyarwanda zisaga miliyoni ebyiri n’igice zari mu bihugu bikikije u Rwanda, igihugu cyari cyasenywe bikomeye nta buvuzi, nta mashuri nta mazi nta muriro, nta macumbi y’abaturage, ntaho inzego z’ubuyobozi zari zifite zo gukorera, nta barimu, nta bacamanza, nta mafaranga, nta buryo bw’itumanaho, atanga n’izindi ngero nyinshi zigaragaza uburyo igihugu cyari gisigaye nta buzima. Aha niho Ambasaderi Karabaranga yatanze ishusho yuko u Rwanda rwavuye kuri zeru ariko ko ubu nyuma y’imyaka 20 rwigejeje heza kandi bigikomeza.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga

Ambasaderi Karabaranga yasobanuye byimbitse uburyo bwakoreshejwe kugirango ubuyobozi bushya bubashe kongera kubanisha Abanyarwanda mu mahoro bushyiraho gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge n’izindi gahunda zigamije gusana igihugu no guteza imbere ubukungu. Yagize ati: « Ubuyobozi bushya bwafashe ingamba zikomeye zirimo cyane cyane gahunda y’imbaturabukungu EDPRS n agahunda ihamye y’icyerekezo cy’iterambere yiswe "VISION 2020" igamije guteza imbere imiyoborere myiza, kugabanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda mu buryo bwihuse . "

Mu kugaragaza ishusho y’aho u Rwanda ruhagaze nyuma y’imyaka 20, Ambasaderi yashimangiye ko impinduka mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage byatangiye kugaragara aho Perezida Paul Kagame atorewe mu mwaka wa 2000. Ati : « Ubu u Rwanda rubarirwa mu bihugu byambere bifite imiyoborere myiza, biza ku isonga mu kurwanya ruswa, ubukungu bwiyongera neza, kandi ruri mu bihugu bya mbere byorohereza abashoramari kubikoreramo.

Yakomeje agaragaza ko u Rwanda ruri ku isonga mu bihugu biharanira iterambere ry’abari n’Abategerugori, mu bihugu byambere bya Afurika bikoresha ikoranabuhanga, mu bihugu byambere by’Afurika abaturage bakoresha ubwishingizi bw’ubuvuzi, mu bihugu biharanira guteza imbere uburezi ndetse rukaba ruri no mu bihugu bya mbere biharanira kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku isi.

Abakurikiye ikiganiro banejejwe no kumva Abanyarwanda batanga ubuhamya bw’agatangaza ku gihugu cyabo, ndets ebamwe muri bo biyemeza kuzarusura nyuma yo kurukumbuzwa na Ambasaderi Karabaranga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages