Ku wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2017, nibwo ambasaderi Nkulikiyinka ufite icyicaro muri Suède yatanze izi mpapuro.
Ubwo yakiraga izi mpapuro, Perezida Jóhannesson yashimye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashima intambwe rwateye mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire.
Nk’uko The New Times yabitangaje, Ambasaderi Nkulikiyinka yagaragaje ko u Rwanda ruzungukira kuri Iceland ubumenyi mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi.
Iceland ni cyo gihugu cyonyine ku mugabane w’u Burayi gikoresha 100%, umuriro w’amashanyarazi uturuka ku ngufu zisubira (renewable energy).
Muri 2014, Iceland yubatse urugomero rufite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 1 986, aha hakaba ariho haturuka 72% by’umuriro wose ukoreshwa muri iki gihugu gituwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi 300 gusa.



















TANGA IGITEKEREZO