Umushinga w’iri tegeko watowe n’abadepite 218, ryangwa n’abandi 206. Ugiye koherezwa muri Sena kugira ngo na yo iwusuzume.
Abadepite batoye uyu mushinga nyuma y’aho Donald Trump witegura kuyobora Amerika, arahiriye guhagarika ibikorwa by’abagabo bihinduza ibitsina bakajya gukina mu mikino y’abagore, kenshi bakabatsinda byoroshye. Yanavuze ko azarwanya abahindura ibitsina by’abana ababyeyi babo batabigizemo uruhare.
Yagize ati “Nzasinya amateka ashyira iherezo ku guhindura bimwe mu bice bigize imyanya ndangagitsina y’abana.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!