Ibi byabaye ubwo Umuraperi Travis Scott yari ku rubyiniro mu iserukiramuco ryitwa Astroworld yatangije mu 2018.
Uretse abantu umunani bahise bapfa abandi bakomerekeye mu mubyigano watangiye ubwo ikivunge cy’abantu cyabyiganiraga ku rubyiniro ahagana saa tatu n’iminota 15 zo muri icyo gihugu bigatuma babura umwuka uhagije.
Ubuyobozi bwatabaye abagera kuri 17 bubajyana mu bitaro, barimo abari bafite ibibazo by’umutima bagera kuri 11 mu gihe abandi benshi baherewe ubuvuzi aho iri sanganya ryabereye.
Polisi yatangaje ko iri gukora isesengura ku mashusho yafatiwe muri nzu y’imyidagaduro yagombaga gutaramirwamo amajoro abiri ariko iry’umunsi wa kabiri kikaba cyasubitswe kubera izi mpfu.
Aljazeera yatangaje ko abantu bagera ku bihumbi 50 ari bo bari bitabiriye icyo gitaramo.
Abantu binjiraga babyigana, bamwe banyura hejuru ya bagenzi babo















Ibitekerezo 0