Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro, Kristin Crowley yavuze ko inyubako zirenga ibihumbi 13 zishobora kuza gusenywa n’iyi nkongi bityo ko abantu bakwiye kuzivamo hakiri kare.
Abarenga ibihumbi 200 muri ako gace, ntabwo bafite umuriro w’amashanyarazi kuko ibikorwaremezo biwukwirakwiza byangiritse.
Iyi nkongi y’umuriro yatangiye kwibasira uyu mujyi kuva ku wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025, ikaba igikomeje mu gihe ibikorwa byo kuyizimya na byo birimbanyije. Byitezwe ko iyi nkongi ishobora no kugera mu bindi bice bitandukanye, ari nayo mpamvu abaturage basabwe kuryamira amajanja.
Amwe mu mashusho yagaragajwe arimo ay’abantu bari guhunga bitwaje ibintu bike, mu gihe inzego z’umutekano ziri gukurikirana uburyo abaturage bahunga, abakeneye ubufasha bwihariye na bo bakaba bashyiriweho uburyo bwo kububona.
Ubuyobozi bw’uyu mujyi kandi bwateguye ahantu abahunze bashobora kuba bari mu gihe bategereje ko umuriro ucogora. Ni mu gihe kandi hatangajwe ko ako gace kinjiye mu bihe bidasanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!