Uyu mutingito nubwo utari ufite ubukana ariko wumvikanye cyane mu duce tugize Umujyi wa New York turimo Manhattan na Bronx mu buryo bugaragara.
Ishami rishinzwe Ubutabazi muri New York, NYCEM, ryagaragaje ko nubwo utagize icyo wangiza cyangwa ngo hagire ukomereka biwuturutseho, hari gukorwa iperereza ngo harebwe icyawuteye ndetse basaba abantu batuye uyu mujyi gukomeza kwirinda.
Itangazo ryagiraga riti “Mwitegure kuko indi mitingiro mito ishobora kugaruka igihe icyo ari cyo cyose yaba nyuma y’umunota, isaha cyangwa iminsi.”
NYCEM yakomeje ivuga ko nubwo nta mpamvu yo gufata ingamba zikomeye zo kwirinda ariko abantu bakwiriye kwirinda cyane cyane birinda ibintu bishobora kubagiraho ingaruka biturutse ku mutingito.
Uru rwego rushinzwe ubutabazi rwagaragaje ko kugeza ubu nta muntu n’umwe wakomeretse cyangwa ngo hagire ibyangirika kubera uyu mutingito.
Amerika ikunze kugirwaho ingaruka zitewe n’imitingito. Imitingito izwi cyane ndetse yigeze kwangiza byinshi muri iki gihugu irimo uwabaye ku wa 27 Werurwe 1964 ubereye muri Alaska.
Uyu mutingito wiswe ‘Alaska Earthquake’ wari ku kigero cya 9,3 ni wo wari ufite ubukana bwinshi wabayeho muri Amerika ukaba uwa kabiri ufite ubukana bwinshi wabayeho ku Isi nyuma y’uwumvikanye muri Chili mu 1960, wari ku kigero cya 9,5 ugahitana abagera 6000.
Alaska Earthquake nubwo yari ifite ubukana bwinshi yahitanye abarengaho gato 130. Uwo ukurikirwa n’undi wumvikanye i San Francisco mu 1906 wari ku kigero cya 7,9. Wishe benshi kuko barenze 3000.
Ibice nka California, Alaska, Washington, Oregon, Hawaii, Nevada na Utah, Missouri na South Carolina ni byo bikunze kumvikanamo imitingito cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!