Raporo y’ibanze y’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe umutekano w’ubwikorezi (NTSB) igaragaza ko iyi mpanuka yari hafi kuba ku wa 20 Kamena, ubwo indege ya Delta Air Lines yari mu nzira yo kugwa ku muhanda wa 33L, ikurikiye indege nto. Hashize akanya gato, indege ya American Airlines yemerewe guhaguruka ikoresheje undi muhanda w’indege wa 27 uhura n’uwo Delta yari igezeho.
Indege ya American Airlines yo mu bwoko bwa Airbus A319 yari yatangiye kugenda, ariko ihagarara nyuma y’amasegonda umunani ubwo abapilote babonaga ubutumwa bubaburira ku bikoresho byo mu ndege.
Nyuma yo kugenzura neza, basanze ari ubutumwa bw’ikosa butari ikibazo nyacyo, maze nyuma y’amasegonda 23 bongera gutangira guhaguruka berekeza aho imihanda yombi ihurira.
Abapilote b’indege ya Delta Boeing 737 babonye ko hashobora kubaho impanuka, bahagarika gahunda yo kumanura indege, bazenguruka ikibuga mbere yo kumanuka neza. Abari bayoboye indege ya American Airlines bo bakomeje guhaguruka nyuma yo kubona ko indi ndege yari ibaviriye mu nzira.
NTSB yavuze ko iyi mpanuka yashobokaga cyane kuko hagati y’indege imwe n’indi hari hasigayemo metero 670 gusa. Izo ndege zombi zari zitwaye abantu 318.
Mu iperereza, umukozi wari mu munara uyobora indege yavuze ko abonye indege ya American itangiye kugenda atekereza ku yindi ndege nto kugira ngo arebe ko iva mu nzira mbere y’uko Delta igwa.
Uyu mukozi kandi yavuze ko ubusanzwe akoresha impapuro zifasha abakozi bayobora indege gukurikirana buri ndege, aho azihinduraho gato iyo amaze gutanga uruhushya rwo guhaguruka. Gusa yavuze ko urupapuro rw’indege ya American Airlines rutari rwahinduwe, bikaba bishobora kuba byaragize uruhare mu kwibagirwa ko yari yayemereye guhaguruka.
Abapilote b’izo ndege zombi babwiye NTSB ko nta kimenyetso cy’impuruza yo kugongana bari bahawe imbere mu ndege zabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!