Kuwa 20 Mutarama 2017 nibwo Donald Trump yarahiriye kuyobora Amerika, mu gihe cy’imyaka ine iri mbere.

Nyuma y’irahira rye, Perezida Trump n’Umunyamabanga we mu bijyanye n’itumanaho banenze uburyo itangazamakuru ryashyize hanze ifoto igaragaza ko ubwitabire muri uriya muhango bwari hasi ugereranyije no mu 2009 ubwo Barack Obama yarahiriraga manda ye ya mbere.

CNN ivuga ko nubwo uku kwikoma itangazamakuru aribyo byagarutsweho cyane mu mpera z’iki cyumweru, Trump yakoze amavugurura atandukanye yitezweho kuzana impinduka z’igihe kirekire.

Trump amaze kugera ku butegetsi, yahise ashyira umukono ku mushinga w’itegeko rigamije kuvugurura zimwe mu ngingo zikubiye muri gahunda y’ubwishingizi bw’ubuzima ku Banyamerika bose yatangijwe na Barack Obama yasimbuye.

Yahise kandi asaba igabanya ry’inyungu yishyurwa buri mwaka n’abahawe na leta inguzanyo yo kubaka, ndetse asaba ibigo bitandukanye kuvugurura amabwiriza abigenga no guha umwanya ubuyobozi bushya ngo buyasuzume.

Trump wasuye Ibiro by’ubutasi bya Amerika, CIA, yasobanuriwe byinshi ku bijyanye n’ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi. Ni mu gihe Minisiteri y’ubutabera yemeye ko umukwe we Jared Kushner amubera umujyanama mukuru wihariye.

Uyu mu perezida wagarutse ku ntambara ya Iraq akavuga ko bagakwiye kuba barigaruriye peteroli iri muri kiriya gihugu, yanavuganye n’abandi bayobozi batandukanye barimo Perezida wa Mexique, Minisitiri w’Intebe wa Canada ndetse atangaza igihe azahurira nabo.

Yaboneyeho no kuvuga ku bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga,ko umuyobozi wa mbere bazahura ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, kuri uyu wa gatanu.

Trump witeguye gutanga andi mabwiriza atari make muri iki cyumweru kandi yanagarutse ku mugambi wo kwimura Ambasade ya Amerika muri Israel, ikava Tel Aviv ikajyanwa i Yeruzalemu.

Trump amaze gukora impinduka nyinshi kuva yajya ku butegetsi
Trump amaze gukora impinduka nyinshi kuva yajya ku butegetsi