Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yavuze ko amakuru yizewe ahari agaragaza ko hari ubufasha sosiyete zo mu Bushinwa zatangiye guha u Burusiya mu bijyanye n'intwaro.

Yavuze ko iyo myitwarire Amerika itazayirebera ndetse u Bushinwa bushobora gufatirwa ibihano.

U Bushinwa bwahise bwamaganira kure ibyo birego, buvuga ko nta bufasha na bumwe bwa gisirikare u Burusiya bwigeze bubasaba.

Iki gihugu cyatangaje ko kitazihanganira na rimwe umuntu ugitunga urutoki abeshya ku bw’inyungu ze.

Kugeza ubu Amerika hari sosiyete y’Abashinwa yafatiye ibihano iyishinja gutanga amakuru y’icyogajuru yifashishwa n’umutwe wa Wagner Group.

Amerika ivuga ko u Bushinwa niburamuka butanze intwaro kuri Ukraine, bizashyira mu kaga umubano w’ibigugu byombi.

U Bushinwa bwahakanye gutanga intwaro mu Burusiya
U Bushinwa bwahakanye gutanga intwaro mu Burusiya