Ibi bije bikurikira ibyabaye muri Kanama, 2024 ubwo Amerika yemeraga kugurisha indege z’intambara n’ibindi bikoresho bya gisirikare kuri Israel, bifite agaciro ka miliyari 20$.
Kugeza ubu Amerika niyo itanga intwaro nyinshi muri Israel, aho imaze kuyifasha kubaka ingabo zifite ubuhanga buhanitse ku Isi. Hagati ya 2019 na 2023, Amerika yahaye Israel hafi 70% by’intwaro zose iki gihugu cyaguze, ndetse nyinshi ni zo ziri kwifashishwa mu ntambara iki gihugu kirimo na Hamas muri Gaza.
Iyi ntambara imaze guhitana abarenga ibihumbi 45, abandi barenga ibihumbi 100 barakomereka, mu gihe hejuru ya 60% by’inyubako zose zangiritse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!