Izi ntwaro zishobora kurasa mu birometero biri hagati ya 240 na 450, ibituma zigira ubushobozi bwo kurasa mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow, uri mu birometero 450 uvuye ku mupaka wa hafi wa Ukraine.
Ni ubwa mbere ubutegetsi bwa Donald Trump bwohereje muri Ukraine intwaro ziremereye, zishobora kugaba ibitero mu ntera ndende. Ibi bije nyuma y’uko Trump agaragaje impungenge ku bushake bw’u Burusiya mu kurangiza intambara burimo na Ukraine.
Ku rundi ruhande, u Burusiya bukomeje kugaba ibitero bikomeye muri Ukraine, aho igiherutse cyahitanye abantu 15 mu Murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv.
Amafaranga azakoreshwa mu kugura izi ntwaro, ni ayo Ukraine yahawe n’ibihugu birimo Danemark, u Buholandi n’ibindi bigize Umuryango w’Ubutabarane wa OTAN.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!