Mu itangazo Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House byasohoye kuri uyu wa Gatandatu, byatangaje ko Amerika igiye kohereza intwaro zifite agaciro ka miliyoni 725$ (miliyari zisaga 725 Frw) zigizwe n’intwaro zirasa kure zizwi nka M142 High Mobility Artillery Rocket System (HIMARS) ari nazo zafashije Ukraine muri Nzeri uyu mwaka, gusubiza inyuma ibitero by’u Burusiya.
Amerika yatangaje ko intego nyamukuru ari uguhindura ubufasha bahaga Ukraine, hibandwa mu kubaha ubwoko bushya bw’intwaro.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken yatangaje ko bazakomeza gufasha Ukraine mu buryo bwose bushoboka.
Yagize ati “Tuzakomeza gushyigikira abaturage ba Ukraine mu gihe bakomeje kurengera ubwisanzure n’ubwigenge bwabo.”
Izi ntwaro nshya zije nyuma y’Amasezerano yabaye hagati y’Abanyamuryango b’Umuryango w’Ubutabarane uzwi nka NATO, yo kongera ubufasha bw’ ingabo zirwanira mu kirere nyuma y’uko u Burusiya bwateye ibisasu mu mijyi itandukanye ya Ukraine.
Kuri ubu Amerika imaze guha inkunga mu bya gisirikare Igihugu cya Ukraine ingana na Miliyari 18.3 z’ Amadolari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!