Abanyamerika 63% bamaze nibura guhabwa urukingo rumwe rwa Covid-19, ibituma ikenerwa ry’inkingo ryaragabanutse cyane muri iyi minsi, bityo Amerika ikaba ifite inkingo nyinshi zibitswe ariko idakoresha kandi zishobora kurangiza igihe zagenewe zigapfa ubusa.
Muri rusange Amerika yemeye kuzatanga inkingo miliyoni 80 ku bindi bihugu byo ku Isi, aho 75% zizatangwa muri gahunda ya Covax. Iyi gahunda imaze gutanga inkingo miliyoni 76 gusa. Izindi zisigaye zizahabwa ibihugu by’inshuti za Amerika. ku ikubitiro inkingo miliyoni 4,5 zahawe Canada na Mexique.
Ku rundi ruhande rumwe, Amerika izatanga inkingo miliyoni eshanu ku Mugabane wa Afurika, miliyoni zirindwi kuri Aziya na miliyoni esheshatu ku Mugabane wa Amerika y’Epfo.
Amerika ibitse inkingo miliyoni 60 zakozwe na AstraZeneca ariko zidakoreshwa kuko zitarahabwa uburenganzira bwo gukoreshwa muri icyo gihugu, icyakora inganda zazikoze ziherutse guhabwa uburenganzira bwo kuzisangiza ibihugu zishaka, nyuma y’uko zizaba zahawe uburenganzira bwo gukoreshwa n’Ikigo cya Amerika Gishinzwe Ibiribwa n’Imiti, FDA.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!