Iyi gahunda yatangajwe ku wa 5 Nyakanga 2025 nk’imwe mu ngamba za Perezida Donald Trump zo gukumira abimukira barenze igihe bemerewe kuba muri Amerika n’abandi badafite ibyangombwa.
Biteganyijwe ko iyi gahunda izatangira kubahirizwa tariki ya 20 Kanama, ingwate ikazaba iri hagati ya 5.000$ na 15.000$ cyane cyane ku baturuka mu bihugu bifite umubare munini w’abarenza igihe bemerewe kuba muri Amerika.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko ubu itatanga imibare nyayo y’abazagirwaho ingaruka n’iyi gahunda, ariko ikavuga ko nibura abantu 2.000 bashobora gusabwa kwishyura izo ngwate mu gihe cy’igerageza.
Kuva Trump yajya ku butegetsi muri Mutarama, Amerika yazamuye ingengo y’imari yifashishwa mu gukumira abanyamahanga badafite ibyangombwa, ikaza uburinzi ku mipaka, ita muri yombi benshi binjiye binyuranyije n’amategeko.
Muri Kamena, Trump yambuye abaturage bo mu bihugu 19 byiganjemo ibyo muri Amerika, uburenganzira bwo kujya mu gihugu cye, asobanura ko byakozwe mu rwego rwo kurinda umutekano w’Abanyamerika.
Raporo y’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka n’umutekano ku mipaka, yerekanye ko mu 2023 habonetse abasaga 500.000 barengeje igihe bemerewe kuba muri Amerika. Barimo 49.000 bo muri Mexique, 41.000 bo muri Colombia, 20.000 bo muri Brazil, Haiti, Venezuela na Repubulika ya Dominikani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!