Ni ibikoresho by’ubuvuzi birimo ibinini, udupira (implants) n’utundi dukoresho dushyirwa muri nyababyeyi hagamijwe kwirinda ko umuntu yatwita.
Ni ibikoresho Amerika yari yaraguze ngo ifashe abo mu bihugu bikennye kuboneza urubyaro. Ubu yari iri mu bubiko bw’u Bufaransa n’u Bubiligi by’agateganyo.
Icyakora yaba u Bubiligi, u Bufaransa n’indi miryango ifasha abantu kuboneza urubyaro ntibyumva impamvu Amerika ishaka gutwika iyo miti n’ibikoresho.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi, yagize iti “Turi gushaka inzira zose zishoboka zo gukumira itwikwa ry’iyi miti, harimo no kuba twayimurira ahandi by’agateganyo.”
Igikorwa cyo gutwika iyo miti kikazatwara angana n’ibihumbi 167.000$.
Umudepite wo mu Bufaransa, Soumya Bourouaha, we yandikiye ibaruwa Minisitiri w’Intebe w’igihugu cyabo amusaba kugira icyo akora kugira ngo iyo imiti ibungwabungwe kandi igezwe ku bayikeneye.
Umuvugizi w’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko imiti izatwikwa ifatwa nka ‘abortifacient’ (ituma umuntu akuramo inda) mu kubahiriza amategeko abuza gutanga inkunga ku miryango itari iya Leta ikora cyangwa igamije ibikorwa byo gukuramo inda. Yavuze ko udukingirizo tutazatwikwa.
Gusa umudepite w’Umu -démocrate wasuye ububiko bwo mu Bubiligi yashimangiye ko nta bwoko bw’imiti yo gukuramo inda babonyemo.
Ati “Twabonyemo ibikoresho byifashishwa mu kuboneza urubyaro gusa, nta miti yo gukuramo inda yari ihari.”
Umuhanga mu by’ubuzima bw’imyororokere mu Bwongereza, Dr Janet Barter yavuze ko gukuramo inda biba igihe yamaze guterwa umuntu hanyuma imiti igatuma ivamo na ho kuboneza urubyaro bikorwa umuntu ataratwita bityo ko ntaho bihuriye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Guttmacher Institute, bwagaragaje ko mu 2024 Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaga miliyoni 600$ mu bikorwa byo kuboneza urubyaro mu mahanga, ibintu byafashije mu kwirinda ipfu z’ababyeyi 34.000, binatuma abarenga miliyoni eshanu badakuramo inda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!