00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika igiye kongera kugerageza intwaro za nucléaire nyuma y’imyaka 33

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 30 October 2025 saa 11:25
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye gusubukura igerageza ry’intwaro za nucléaire, kugira ngo ahangane n’u Bushinzwe n’u Burusiya birimbanyije muri ibi bikorwa ariko bikabikora rwihishwa.

Ibi yabivuze mbere y’uko ahurira na mugenzi we w’u Bushinwa Xi Jinping, i Busan muri Koreya y’Epfo.

Trump ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite intwaro za nucléaire
nyinshi kurusha ibindi bihugu byose. Twavuguruye ndetse dusana zisanzwe, muri manda yanjye ya mbere.

Sinigeze nifuza ku bikora kuko izi mbunda zirangiza ariko nta yandi mahitamo mfite.”

Trump yavuze ko u Burusiya ari ubwa mbere mu gihe u Bushinwa ari ubwa gatatu, ariko buzazanzahuka mu myaka nk’itanu iri imbere.

Ati “Kuko ibindi bihugu biri kugerageza intwaro na gahunda zabyo za nucléaire, nategetse Minisiteri y’Intambara gutangira kugerageza izacu. Ibi bigomba guhita bitangira.”

Amerika yahagaritse ibyo kugerageza intwaro za nucléaire mu 1992 nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko ribikuraho.

Ubwo Trump yari muri manda ye ya mbere, bamwe mu bayobozi ba Amerika icyo gihe basabye ko iri tegeko ryakurwaho kuko Washington yashinjaga u Bushinwa n’u Burusiya kugerageza izi ntwaro rwihishwa bikorewe mu butaka, icyakora ibi bihugu bibyamaganira kure.

U Bushakashatsi bwakozwe na Stockholm International Peace Research Institute, bugaragaza ko Amerika ifite nucléaire za 5.177, u Burusiya bukaba bufite 5.459, mu gihe u Bushinwa byitezwe ko buzagera ku zingana na 1.500 mu mwaka wa 2035.

Amerika igiye kongera kugerageza intwaro za nucléaire nyuma y’imyaka 33

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages