Ku gasusuruko ko kuwa 11 Nzeri 2001, ijuru ryagwiriye Amerika, ubwo Al Qaida, yakoreshaga indege ikagaba ibitero ku minara ya World Trade Centre muri New York no ku nyubako ya Minisiteri y'Ingabo i Washington DC.
Ahagana saa 8:46, mu buryo butunguranye indege ya Kompanyi American Airlines, yavaga Boston yerekeza Los Angeles, yagonze umwe mu minara ibiri yari igize amagorofa y’ubucuruzi ‘World Trade Centre’.
Nyuma y’iminota 17 indi ndege ya Kompanyi United Airlines, yaturukaga Boston yerekeza Los Angeles, yahitanye ikindi gihande cy’iryo gorofa, mu gihe aho iya mbere yagonze hari hakigurumana.
Saa 9:37, inzu Minisiteri y’Ingabo ya Amerika ‘Pentegone’ iri Washington DC, iba nayo yituweho n’indi ndege American Airlines yari iturutse Dulles, Virginia yerekeza Los Angeles.
Saa 9:59, igice kinini cya World Trade Centre cyari kimaze guhirima, ku buryo byerekana ko byasabye isaha n’iminota 42 kugira ngo inyubako yose ibe imaze kugwa.
Ni igitero cyateguranywe ubuhanga buhanitse, bwatekereje ku ikoranabuhanga ryose ryatuma ibyagambiriwe byose bigerwaho nta nkomyi.
Gusa hari indi ndege yari iturutse Newark muri Leta ya New Jersey bivugwa ko yaguye hejuru y’ishyamba muri Pennislvania itageze ku mugambi wayo.
Igitero cyashegeshe Amerika
Ibitero bikimara kuba, habaruwe abagera ku 2997 bahasize ubuzima, ubariyemo na 93 bapfiriye muri imwe mu ndege yashwanyukiye mu Ntara ya Pennsylvania itaragera ku mugambi wa yo.
Hari kandi ibihumbi byakomerekeye mu miturirwa ya World Trade Centre i New York, na Pentegone muri Washington. Mu myaka 17 ishize, hari kandi n’ibihumbi bimaze guhitanwa n’ingaruka z’ibyo bitero.
Kuwa 31 Kanama uyu mwaka, Ikigega gishinzwe gutanga impozamarira ku bagizweho ingaruka n’ibitero byo kuwa 11 Nzeri, cyatangaje ko kimaze kubarura abantu 20 874 bujuje ibikwiye ngo bagenerwe impozamarira.
Cyavuze ko kugeza ubu kimaze gutanga impozamarira zihwanye na Miliyari 4.3 z’amadolari ya Amerika.
Muri abo bamaze guhabwa impozamarira ndetse n’abamaze kwemezwa ko bazikwiriye, abagera ku bihumbi 16.000 ni abo mu gace k’imiturirwa ya WTC i New York.
Benshi muri bo bagezweho n’ibibazo mu gihe bari mu bikorwa byo gutabara, abagwiriwe n’ibikuta by’iyo miturirwa ndetse n’abakoze isuku ahabereye ibi bitero.
Ibitero bikiba byahitanye abapolisi 23. Polisi ya New York ivuga ko hari abandi 156 bamaze guhitanwa n’indwara zifite aho zihuriye n’ibi bitero.
Abazimya umuriro 343 kandi bapfiriye mu bikorwa by’ubutabazi kuri uwo munsi, abandi 182 mu myaka 17 ishize bamaze gupfa, bazira uburwayi batewe n’ingaruka z’ibikorwa byabo byo kuzimya umuriro.
Umukuru wa FBI, Christopher Wray nawe yavuze ko abashinzwe iperereza 15 aribo bamaze kwitaba Imana kubera indwara
Nibura 500,000 by’amadolari byakoreshejwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa iki gitero.
Ubukungu bwa Amerika bwagabanutseho Miliyari 123 z’amadolari mu byumweru hagati ya bibiri na bine nyuma y’igitero ndetse mu myaka mike yakurikiyeho ingendo z’indege ziragabanuka.
Miliyari 60 z’amadolari z’agaciro ka World Trade Centre, inyubako ziyegereye n’ibindi bikorwa remezo byashenywe.





Ibitekerezo 0