00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika imaze igihe ineka Minisiteri y’ingabo y’u Budage

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 April 2023 saa 11:05
Yasuwe :

Hashyizwe hanze amakuru ko intasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zimaze igihe zitata amakuru muri Minisiteri y’Ingabo y’u Budage, igihugu cyafatwaga nk’inshuti ikomeye ya Amerika.

Ikinyamakuru Die Zeit cyatangaje ko byavumbuwe mu mabanga y’ubutasi ya Amerika aherutse kujya hanze, aho byagaragaye ko Amerika imaze igihe ikurikirana amakuru ajyanye n’umutekano w’u Budage, harimo n’inama abayobozi b’ingabo mu Budage bagiye bagirana na bagenzi babo mu Bushinwa.

Ayo makuru y’ubutasi aherutse gushyirwa hanze, avuga ko hari inama yabaye muri Gashyantare uyu mwaka, igahuza abayobozi b’ingabo z’u Budage n’ab’ingabo z’u Bushinwa, hagamijwe guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Icyo gihe abayobozi b’u Budage bijeje bagenzi babo b’u Bushinwa ubufatanye, gusa Abadage basaba u Bushinwa kurushaho gutanga umucyo mu mikoranire yabo y’ibya gisirikare n’abandi.

Ikinyamakuru Die Zeit cyatangaje ko abayobozi b’u Budage bamaze kumenya ko ibyavugiwe muri iyo nama byanetswe na Amerika, byabarakaje cyane.

Ubutumwa buri kuri izo nyandiko zirimo amakuru y’u Budage, zigaragaza ko Amerika yazigezeho ikoresheje ikoranabuhanga, bishoboka ko yinjiye mu ikoranabuhanga ry’u Budage ribikwamo amakuru y’ubutasi.

Minisiteri y’Ingabo y’u Budage yatangaje ko nta makuru ifite kuri izo nyandiko zivugwa ko ari iz’ubutasi bwa Amerika, kuko na Amerika ubwayo itarabyemeza.

Si ubwa mbere Amerika ishinjwa kuneka ibihugu by’inshuti kuko mu 2013, amabanga yashyizwe hanze na Edward Snowden yagaragaje ko Amerika yumvirizaga telefone y’uwari Chancelière w’u Budage, Angela Merkel.

Ingabo z'u Budage ntiziratangaza niba koko zifite amakuru y'ubutasi Amerika imaze igihe ibakoraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages