00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Imiryango y’Abirabura biciwe mu rusengero yababariye umuzungu wabishe

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 19 June 2015 saa 09:43
Yasuwe :

Imiryango y’abiciwe mu rusengero rw’Abirabura muri Leta ya South Carolina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yababariye umusore w’imyaka 21 y’amavuko wishe abantu icyenda abarashe mu rucyerera rwo kuwa Kane.

Dylann Roof, Umunyamerika w’imyaka 21, wagaragaye mu rukiko kuri uyu wa Gatanu ashinjwa icyaha cyo kwica, yabwiwe n’imiryango y’ababuze ababo ko bamubabariye.

Uyu musore ashinjwa kwica arashe abantu icyenda mu rusengero rw’Abanyafurika b’Abametodisite (Emanuel African Methodist Episcopal Church) mu Mujyi wa Charleston, aho Polisi yatangaje ko mbere yo kurasa aba bantu, yari muri urwo rusengero mbere ho isaha imwe.

Mu rukiko, uyu musore ntiyagaragaje amarangamutima ubwo umwe mu bo mu miryango y’abishwe yamubwiraga ati “ Ndakubabariye”.

Umugore wavuze ko ari umukobwa w’uwitwa Ethel Lance wiciwe muri urwo rusengero, yagize ati “ Wantwaye ikintu cy’agaciro gakomeye. Ntabwo nzongera kumubona na rimwe. Ntabwo nshobora kuzongera kumukoraho, ariko ndakubabariye kandi ushyire umutima hamwe.”

Anthony Thompson, ufitanye isano n’uwitwa Myra Thompson yabwiye Roof kwihana akagarukira Kirisitu.

Yagize ati “ Ndakubabariye kandi n’umuryango wanjye urakubabariye.”

Umucamanza yashyiriyeho Roof miliyoni imwe y’amadolari ku cyaha cyo gutunga imbunda ariko icyaha cy’ubwicanyi cyo ntigishobora gushyirirwaho amafaranga bitewe n’icyo amategeko ateganya.

Roof azaguma muri gereza kugeza urukiko rukuru rwemeje amafaranga agomba gutanga ku cyaha cy’ubwicanyi.

Perezida Obama yavuze ko igitero cyagabwe mu rusengero rw’Abanyafurika kimwe n’ibindi biherutse kubagabwaho, ari ibintu bikomeje kwandika amateka mabi kuri Amerika, ndetse ko urwango rujyanye n’uruhu n’imyimerere rutera ibibazo byihariye.
Iki cyaha cyagereranyijwe no kwica kubera urwango.

Dylann Roof w'imyaka 21 arakekwaho kwica abantu 9 mu rusengero
Abantu batandatu mu icyenda biciwe mu rusengero
Urusengero rwagabweho igitero rwubatswe ahagana mu 1891

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages