00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Ingimbi n’abangavu bemerewe kwitwaza imbunda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 April 2023 saa 05:15
Yasuwe :

Umucamanza wo mu rukiko rwo muri Minnesota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatesheje agaciro itegeko ryagenderwagaho muri ako gace ry’uko umuntu yemererewa gutunga imbunda ari uko yujuje cyangwa ari hejuru y’imyaka 21.

Umucamanza Katherine Menendez kuri uyu wa Gatanu yavuze ko kubuza abantu kwitwaza intwaro zibarinda bihabanye n’Itegeko Nshinga Amerika igenderaho.

Mu 2003 nibwo muri Leta ya Minnesota hashyizweho Itegeko ryo kugenzura imbunda mu baturage, rivuga ko kugira ngo uhabwe icyemezo cyo kuyitunga ugomba kuba nibura wujuje imyaka 21.

Hari abatarabyishimiye kuko bashinja iryo tegeko kubangamira uburenganzira bw’urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 20, ari na bo bajyanye ikirego mu rukiko.

Umwaka ushize urukiko rw’ikirenga rwa Amerika na rwo rwemeje ko gutunga imbunda mu baturage ari uburenganzira bwabo, bityo ko amategeko cyangwa amabiriza yashyirwaho atagomba kuba atandukira.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu bya mbere bikunze kugaragaramo urugomo rushingiye ku ntwaro ziri mu baturage, dore ko iza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abaturage benshi bicwa n’amasasu kandi kitari mu ntambara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .