Umucamanza Katherine Menendez kuri uyu wa Gatanu yavuze ko kubuza abantu kwitwaza intwaro zibarinda bihabanye n’Itegeko Nshinga Amerika igenderaho.
Mu 2003 nibwo muri Leta ya Minnesota hashyizweho Itegeko ryo kugenzura imbunda mu baturage, rivuga ko kugira ngo uhabwe icyemezo cyo kuyitunga ugomba kuba nibura wujuje imyaka 21.
Hari abatarabyishimiye kuko bashinja iryo tegeko kubangamira uburenganzira bw’urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 20, ari na bo bajyanye ikirego mu rukiko.
Umwaka ushize urukiko rw’ikirenga rwa Amerika na rwo rwemeje ko gutunga imbunda mu baturage ari uburenganzira bwabo, bityo ko amategeko cyangwa amabiriza yashyirwaho atagomba kuba atandukira.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu bya mbere bikunze kugaragaramo urugomo rushingiye ku ntwaro ziri mu baturage, dore ko iza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abaturage benshi bicwa n’amasasu kandi kitari mu ntambara.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!