Ibi yabitangaje nyuma y'uko gahunda y'inama hagati ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, isubitswe.
Rubio yavuze ko yari yaragiranye "ikiganiro cyiza" na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, kandi ko ibiganiro hagati y'ibihugu byombi bizakomeza.
Ati “Turacyafite ubushake bwo guhura n'Abarusiya.”
Trump na Putin bagiranye ikiganiro cy'amasaha abiri ku wa Mbere w'icyumweru gishize, nyuma y'aho Moscow na Washington batangaje ko bitegura inama y'aba bayobozi mu mujyi wa Budapest kugira ngo baganire ku gushyira iherezo ku ntambara ya Ukraine.
Impande zombi zatangaje ko imyiteguro y'inama iri gukorwa kandi ko ishobora kubera mu byumweru biri imbere.
Ku wa Gatatu, ariko, Trump yatangaje ko inama yahagaritswe, avuga ko "atumva ko twagera ku mwanzuro ukeneye gukorwa."
Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi zashyizeho ibihano bishya kuri Moscow, bigamije gukomanyiriza ibigo bibiri by’u Burusiya binini bya Lukoil na Rosneft.
Rubio ariko yasobanuye ko Washington igifite ubushake bwo gukorana n’u Burusiya, avuga ko umwanzuro w’ibihano wafashwe na Trump kubera ibibazo by’uko hatariho intambwe ifatika mu rugendo rw’amahoro.
Kuri ubu, Kremlin nta gisubizo kiratangwa ku guhagarikwa kw'inama yari gutegurwa, ariko Umuvugizi w'Ibiro bya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'Uburusiya, Maria Zakharova, yavuze ko u Burusiya bukomeza kuba bushishikajwe no gukomeza kuganira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yongeyeho ko u Burusiya bwumva ko intego yo gukomeza kuganira na Amerika ari ugushyiraho ingengabihe y'ibindi biganiro hagati y'ibihugu byombi, haba mu birebana n’umubano w’ibihugu byombi no mu rugendo rwo gushaka igisubizo ku kibazo cya Ukraine.






Ibitekerezo 0