00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika iremeza ko idahanganye n’u Bushinwa mu mibanire n’ibihugu bya Afurika

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 6 August 2014 saa 07:03
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirahakana zivuye inyuma ko zatumije inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika ngo zihangane n’u Bushinwa buri kurushaho kugira ingufu mu mikoranire n’ uyu mugabane. Ubuyobozi bwa Perezida Barack Obama bugamije gushimangira umubano n’ibihugu bya Afurika muri iyi nama y’iminsi itatu ihuriyemo abakuru b’ibihugu 50 i Washington.
U Bushinwa, Uburayi n’Ubuyapani na byo byagiye bitumiza inama zisa n’iyi. Amerika ariko yo ihakana ko iyi nama yatumijwe mu rwego rwo (…)

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirahakana zivuye inyuma ko zatumije inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika ngo zihangane n’u Bushinwa buri kurushaho kugira ingufu mu mikoranire n’ uyu mugabane. Ubuyobozi bwa Perezida Barack Obama bugamije gushimangira umubano n’ibihugu bya Afurika muri iyi nama y’iminsi itatu ihuriyemo abakuru b’ibihugu 50 i Washington.

U Bushinwa, Uburayi n’Ubuyapani na byo byagiye bitumiza inama zisa n’iyi. Amerika ariko yo ihakana ko iyi nama yatumijwe mu rwego rwo guhangana n’ishoramari ry’U Bushinwa muri Afurika rimaze gufata indi ntera nk’uko Aljazeera yabitangaje.

Nubwo yo ibihakana, Amerika iri gushaka umubano ukomeye na Afurika nyuma yo kwisanga u Bushinwa n’Uburayi byarayirenze mu mibanire kuri uyu mugabane kandi Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyerekana ko utera (umugabane wa Afurika) imbere kuri 5% muri uyu mwaka.

Perezida Obama aramutsa abayobozi b'Afurika

Gusa mu gihe Abashinwa bo bimiriza imbere ubucuruzi, Amerika irashyira imbere cyane demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Muri rusange, ibigo by’ubucuruzi byo muri Amerika byagiye bishidikanya gushora imari muri Afurika nubwo hari ibihugu byinshi bifite umuvuduko mu iterambere kuri uyu mugabane.

Nyuma yo gutangizwa kw’iyi nama ku mugaragaro kuwa Mbere, abayobozi b’ibihugu baganiriye ku bibazo bibangamiye iterambere rya Afurika cyane cyane umutekano mucye, indwara z’ibyorezo, iyangirika ry’ibidukikije na ruswa.

Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud yagarutse ku bibazo by’umutekano byayogoje igihugu ayoboye naho Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn agaruka ku mihindagurikire y’ibihe.

USA igiye gushora miliyari z’amadorali mu kongera ingufu z’amashanyarazi muri gahunda ya “Power Africa”. Iyi gahunda ifite intego yo kongera ingufu zingana na magawati ibihumbi 10 no kuzamura umubare w’abafite amashanyarazi ugashyika kuri miliyoni 20 muri 2018.

Leta y‘Amerika ivuga ko abayobozi b’ibihugu bine ari bo batatumiwe mu biganiro abo ni abaperezuda ba: Zimbabwe, Sudan, Eritrea na Central African Republic.

Mu mihanda ikikije Perezidansi aho inama iri kubera hari urujya n’uruza rw’abigaragambya basaba USA kutagirana biganiro n’ abayobozi ba Ethiopia na Repubulia Iharanira Demokarasi ya Congo; bibutsa ko ari abaryi ba ruswa kandi bakayoborana igitugu.

Kuri uyu wa Gatatu Obama aritabira ibiganiro ku iterambere ry’ubukungu; umutekano wo mu turere n’imiyoborere myiza.

Amerika irateganya gushora miliyari 2 y’amadorali mu bucuruzi mu kubungabunga amahoro no kurwanya inzara.

Mu kiganiro cyabaye kuwa Mbere ku mibereho y’abaturage, Umunyamabanga wa Leta y’Amerika, John Kerry yakanguriye abayobozi b’ibihugu bya Afurika guharanira demokarasi mu bihugu bayoboye bakanubahiriza uburenganzira bw’abenegihugu.

Iyi nama ibaye mu gihe icyorezo cya Ebola kibasiye ibihugu bya Afurika y’i Burengerazuba. Perezida Obama yatangaje ko igihugu ayoboye kiri gukurikiranira hafi ibya Ebola. Yari yanategetse ko abayobozi b’ibihugu baje mu nama bakomoka mu bihugu birimo iki cyorezo babanza gupimwa mbere yo kwinjira muri Amerika.

Perezida wa Sierra Leone n’uwa Liberia basubitse urugendo rwo kuza muri iyi nama kubera Ebola.

Visi-Perezida w’ Amerika, Joe Biden yemeza adashidikanya ko muri Afurika harimo ibihugu bifite umuvuduko udasanzwe w’iterambere bizubaka ahazaza h’Isi.

Ati “Tugeze igihe umugabane wa Afurika wagaragaje ko ufite ibihugu byateye imbere kandi byigenga. Nimubishyiramo ubushake, Afurika izagera kure bitewe n’uburyo mufite iterambere ryihuta.”

Imibanire ya USA n’ Afurika izatuma habaho ubwiyongere bw’ibigo by’ubucuruzi byigenga cyane cyane ibijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ibiribwa muri gahunda nshya y’amasezerano yo kwihaza mu mirire.

Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Donald Kaberuka yavuze ko iyi nama izavanaho imibanire ishingiye ku mfashanyo ikimika imibanire ishingiye ku bucuruzi n’ishoramari.

Yagize ati ”Nubwo ibihugu bya Afurika bigikeneye imfashanyo, kuri ubu ubuhahirane busigaye bushingiye ku bucuruzi, ishoramari n’iterambere“.

“Ubu buhahirane ni igisubizo kuri Afurika bukaba n’igisubizo ku byo ubucuruzi bwa Amerika bukeneye”, Donald Kaberuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages