00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika ishaka gukoresha imitungo ya Iran mu kwishyura ibyangijwe n’intambara

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 7 June 2026 saa 09:47
Yasuwe :

Mu gihe impande zombi zimaze iminsi zirenga ku gahenge kemeranyijwe mu ntambara yo muri Iran, umwuka mubi wongeye kuzamuka nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaje ko ziri gusuzuma uburyo zakoresha imitungo ya Iran mu kwishyura no gusana ibyangijwe n’intambara mu bihugu by’inshuti za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ibyo bitangajwe nyuma y’uko muri iki cyumweru Iran yongeye kugaba ibitero bya misile na drones muri Kuwait na Bahrain. Ni nyuma y’uko Amerika na yo yari yahanuye drones za Iran zerekezaga mu Muhora wa Hormuz.

Reuters yantangaje ko amakuru ava muri Amerika yemeza ko Minisitiri w’Imari muri Amerika, Scott Bessent, yamaze gutanga amabwiriza yo kubarura no kugena agaciro k’ibyangijwe n’ibitero Iran yagabye ku bihugu by’inshuti za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.

Amerika kandi iri gutekereza gukoresha imitungo ya Iran yaba iyafatiwe cyangwa indi ishobora kugerwaho, mu gusana ibyo byangijwe ndetse no kwishyura ibindi bishobora kuzangizwa n’ibitero Iran yakomeza kugaba kuri ibyo bihugu mu gihe kiri imbere.

Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe Mohsen Rezaei, umwe mu bajyanama b’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, atangaje ko amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi ashobora kugerwaho gusa ari uko Amerika ibanje kurekura miliyari 24$ za Iran zafatiriwe.

Nubwo impande zombi zimaze iminsi zigerageza ibiganiro byo guhagarika iyi ntambara imaze amezi atatu, ibimenyetso bigaragaza ko ibyo biganiro bikomeje kugorana.

Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2026, ingabo za Amerika zagabye ibitero ku birindiro bya Iran biri ahitwa Goruk hamwe no ku Kirwa cya Qeshm kiri ahagana mu Muhora wa Hormuz.

Ibyo byabaye nyuma y’amasaha make ubuyobozi bw’igisirikare cya Amerika butangaje ko bwahanuye drones ebyiri za Iran buvuga ko zashakaga guhungabanya urujya n’uruza rw’ubwikorezi bwo mu nyanja.

Ni mu guhe kandi umutwe w’Ingabo za Iran uzwi nka IRGC watangaje ko wagabye ibitero bya misile ku birindiro bya Amerika biri muri Kuwait na Bahrain.

Iran yo yatangaje ko misile zayo zageze ku birindiro bya Amerika muri ibyo bihugu byombi, ariko igisirikare cya Amerika kivuga ko misile esheshatu zahagaritswe mu kirere mu gihe iya karindwi itigeze igera ku ntego yayo.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Pakistan isanzwe ari umuhuza, Mohsin Naqvi yerekeje muri Iran ku wa Gatandatu ajyanye ubutumwa bugenewe Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Mojtaba Khamenei ndetse yagiranye ibiganiro n’abandi bayobozi hashakwa uburyo ibiganiro by’amahoro byakomeza.

Amerika ishaka gukoresha imitungo ya Iran mu kwishyura ibyangijwe n’intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages