Ibi byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba Amerika wabwiye Reuters ko yabibonye mu butumwa bwa email ya Minisiteri y’Intambara bugaragaza ko iki gihugu gishobora gufatira ibihano ibihugu byanze kuyifasha mu ntambara bahanganyemo na Iran.
Ubu butumwa bugaragaza ko Amerika yatangiye gukurikirana uburyo igihugu cy’u Bwongereza kigenzura ibirwa bya Falkland biherereye mu Majyepfo y’Inyanja ya Atlantic.
Ubwo butumwa burimo ingingo yerekana ko Amerika yarakariye ibihugu byanze kuyiha uburenganzira bwo gukoresha ibirindiro byayo muri ibyo bihugu ku kurasa Iran.
Umwe mu bayobozi ba OTAN babajijwe niba bishoboka ko igihugu kimwe gishobora gukura ikindi muri uyu muryango yavuze ko bidashoboka.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yakunze kumvikana anenga ibihugu byo mu Muryango wa OTAN kubera ko byanze kohereza ubufasha igihugu cye mu kureba uburyo hafunguruwa umuhora wa Hormuz.
Kuva Amerika na Israel byagaba ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026, Washington yari yizeye ubufasha bw’abo mu Burayi cyane ko ari inshuti.
Ni na bwo yasabye u Bwongereza kubafasha mu buryo butandukanye Amerika ishaka gukoresha ibirindiro by’u Bwongereza ariko buba ibamba.
Ku rundi ruhande Espagne yimye uburenganzira Amerika bwo gukoresha ibirindiro by’ingabo byo mu bice ya Rota na Moron kugira ngo igabe ibitero muri Iran.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!