Wagner Group ni ikigo kigenga kigizwe n’abahoze mu ngabo z’u Burusiya, gikunze kwifashishwa mu ntambara n’ibihugu by’amahanga.

Iki kigo gikorana n’ibihugu nka Mali na Centrafrique ku mugabane wa Afurika ndetse byagiye bivugwa ko waba unifashishwa n’u Burusiya mu ntambara muri Ukraine.

Ibihugu by’i Burayi na Amerika bishinja uyu mutwe ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu bihugu nka Syria, Ukraine n’ahandi.

CNN yatangaje ko Amerika ishaka gushyira Wagner Group ku rutonde rw’imitwe y’abanyamahanga y’iterabwoba nubwo igihe bizakorerwa kitaramenyekana.

Iki kigo cyashinzwe mu 2014 n’umuherwe Yevgeny Prigozhin ukorana bya hafi na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin. Gisanzwe cyarafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko icyo gihugu gisanga bidahagije.

Biravugwa ko umwanzuro kuri Wagner ukiganirwa n’abayobozi bake bakuru muri Amerika.

Amerika ishobora gushyira Wagner Group ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba
Amerika ishobora gushyira Wagner Group ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba