Umuvugizi w’ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, Matthew Miller, yagaragaje ko iki cyemezo Putin yatangaje ubwo yari muri Koreya ya Ruguru kizahungabanya umutekano w’akarere Koreya iherereyemo.
Yagize ati “Kizahungabanya igice cya Koreya bitewe n’intwaro bazatanga, kandi kirenga ku myanzuro y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano u Burusiya ubwawo bwashyigikiye.”
Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko igihugu cyabo kizafata ingamba zikurikira ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cy’u Burusiya, zirimo kongera ibihano ku bindi bwafatiwe, buzira gushoza intambara kuri Ukraine.
Koreya y’Epfo isanzwe idacana uwaka na Koreya ya Ruguru, na yo yagaragaje ko icyemezo cya Putin kizahungabanya umutekano w’akarere, iteguza ko nigishyirwa mu bikorwa, na yo izohereza intwaro muri Ukraine kugira ngo ibone imbaraga zisumbuyeho zo guhangana n’ingabo z’u Burusiya.
Ambasaderi w’u Burusiya muri Koreya y’Epfo, Georgy Zinoviev, yavuze ko nta gihugu gikwiye gutera ubwoba cyangwa gusebya igihugu cyabo, agaragaza ko Putin azasohoza isezerano yahaye Koreya ya Ruguru.
Umujyanama wa Perezida wa Koreya y’Epfo mu by’umutekano, Chang Ho-jin, yaciye amarenga ko igihugu cyabo gishobora kuba cyisubiye ku butumwa cyari cyahaye u Burusiya, asobanura ko kizasuzuma integuza yo guha Ukraine intwaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!