Pentagon yatangaje ko Hasan azicwa n’itsinda ry’abasirikare bazamurasa ku wa 3 Ukuboza 2026, kuri Fort Hood muri Leta ya Texas, ari na ho icyaha yakoze cyabereye. Bizaba ari ubwa mbere igihano cy’urupfu gishyizwe mu bikorwa muri ubwo buryo n’igisirikare cya Amerika kuva mu 1945.
Umwe mu bayobozi ba Pentagon yabwiye Reuters ko iki gikorwa kizerekanwa imbonankubone, avuga ko ibindi bisobanuro ku buryo kizanyuzwa ku mbuga cyangwa ku bindi bitangazamakuru bizatangazwa nyuma.
Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, na we yemeje ko igikorwa kizerekanwa imbonankubone, avuga ko abaturage bagomba kugikurikirana.
Ati “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo abantu babashe kubireba kandi bibe ku mugaragaro. Abantu bagomba kumenya ko ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka zikomeye.”
Reuters ivuga ko iki cyemezo kidasanzwe, kuko kugeza ubu nta gihano cy’urupfu cyemewe n’amategeko cyigeze cyerekanwa kuri televiziyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Impuguke zavuze kandi ko nta kindi gihugu kizwiho kuba cyarigeze kinyuza imbonankubone igikorwa nk’iki cyo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu.
Nidal Hasan yakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwa gisirikare muri Kanama 2013, nyuma yo guhamwa n’ibirego 45 birimo ubwicanyi bwateguwe.
Mu 2009, Hasan yarashe ku kigo cya gisirikare cya Fort Hood, ahitana abantu 13 abandi benshi barakomereka. Icyo gihe yari ategerejwe koherezwa muri Afghanistan mu byumweru byari gukurikiraho.
Amategeko ya gisirikare ya Amerika ateganya ko igihano cy’urupfu gishyirwa mu bikorwa binyuze mu kuraswa kigomba kubanza kwemezwa na Perezida. Pentagon yavuze ko Perezida Donald Trump yacyemeje abisabwe na Hegseth.






Ibitekerezo 0