00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Leta ya Louisiana yategetse amashuri yose kumanika amategeko 10 y’Imana

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 20 June 2024 saa 11:19
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Leta ya Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwategetse ko buri shuri riyiherereyemo uhereye ku ribanza kugeza kuri kaminuza rimanikwaho icyapa cyanditseho amategeko 10 y’Imana.

Icyapa amashuri yo muri Leta ya Louisiana ategetswe kumanika ni igifite santimetero 28 kuri 35,8.

Guverineri w’iyi Leta, Jeffy Landry, yashyize umukono ku mwanzuro w’iri tegeko kuri uyu wa 19 Kamena 2024, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC.

Guverineri Landry yasobanuye ko iri tegeko rizafasha Leta kurwanya ibyaha bitandukanye, kubera ko abanyeshuri bazajya babona aya mategeko y’Imana, bayubahirize.

Abayobozi bo muri Leta ya Utah, Oklahoma na Texas bagaragaje ko bashyigikiye iri tegeko gusa imiryango itegamiye kuri Leta ntabwo ishyigikiye iri tegeko kuko yemeza ko igaragaza uruhande ubuyobozi bwa Louisiana bubogamiyeho mu myemerere.

Igitekerezo cy’iyi miryango gishyigikiwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika, rusobanura ko Leta idakwiye kubangamira abaturage, ishingiye ku myemerere runaka.

Amashuri ya Leta yose muri Louisiana yategetswe kumanika amategeko 10 y'Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages