Icyapa amashuri yo muri Leta ya Louisiana ategetswe kumanika ni igifite santimetero 28 kuri 35,8.
Guverineri w’iyi Leta, Jeffy Landry, yashyize umukono ku mwanzuro w’iri tegeko kuri uyu wa 19 Kamena 2024, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC.
Guverineri Landry yasobanuye ko iri tegeko rizafasha Leta kurwanya ibyaha bitandukanye, kubera ko abanyeshuri bazajya babona aya mategeko y’Imana, bayubahirize.
Abayobozi bo muri Leta ya Utah, Oklahoma na Texas bagaragaje ko bashyigikiye iri tegeko gusa imiryango itegamiye kuri Leta ntabwo ishyigikiye iri tegeko kuko yemeza ko igaragaza uruhande ubuyobozi bwa Louisiana bubogamiyeho mu myemerere.
Igitekerezo cy’iyi miryango gishyigikiwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika, rusobanura ko Leta idakwiye kubangamira abaturage, ishingiye ku myemerere runaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!