00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Lt Col James Siibo ukomoka mu Rwanda yagiye mu kiruhuko

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 September 2026 saa 09:13
Yasuwe :

Lieutenant Colonel James Siibo wari umaze imyaka 26 mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, mu muhango wabereye i Washington D.C.

Uyu muhango wabaye tariki ya 17 Nzeri 2026, witabiriwe n’abasirikare bagenzi be, abo mu muryango we, inshuti, bamushimira imyaka amaze akorera Amerika.

Lt Col Siibo yashimiwe ibikorwa bye n’umusanzu we mu gisirikare cya Amerika, ahabwa ishimwe, imidali n’ibyemezo bigaragaza urugendo rwe mu mwuga w’igisirikare.

Mu byo yahawe harimo icyemezo cy’ikiruhuko cy’izabukuru cyashyizweho umukono na Perezida Donald Trump hashingiwe ku bubasha afite nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Amerika.

Amafoto y’uyu muhango agaragaza Lt Col Siibo yambaye imyambaro y’ibirori y’ingabo za Amerika, afite n’imidali yahawe akiri mu gisirikare.

Inyandiko zo muri Leta ya Amerika zigaragaza ko Lt Col Siibo yakoreye muri Minisiteri y’Ingabo, aho yakoze imirimo ijyanye n’ubuyobozi bw’igisirikare kirwanira mu mazi.

Ku Banyarwanda baba muri Amerika, urugendo rwa Lt Col Siibo rugaragaza uruhare rukomeye bamwe mu Banyamerika bafite inkomoko mu Rwanda bagira mu nzego z’i Washington D.C.

Abasirikare n'abo mu muryango we bishimiye urugendo rw'imyaka 26 amaze mu gisirikare cya Amerika
Lt Col James Siibo yakoze mu nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y'Ingabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages