Ikinyamakuru cyo mu Budage, Bild, cyatangaje ko ibyo bihugu byatangiye no kugabanya inkunga y’intwaro byageneraga Ukraine nyuma yo kubona ko icyo gihugu kitazabasha kwisubiza uduce twafashwe n’u Burusiya.
Hashize iminsi bitangazwa mu binyamakuru bitandukanye ko Abanyamerika n’Abanyaburayi barambiwe gukomeza gufasha Ukraine mu gihe nta mbaraga igaragaza ngo yisubize uduce twafashwe n’u Burusiya.
Bamwe mu bayobozi ba Ukraine na bo bamaze iminsi babigarukaho, ko kwisubiza uduce twafashwe bisa n’ibidashoboka.
Bild yatangaje ko hari abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Budage bari kugerageza kumvisha Ukraine impamvu yo kuganira, akaba ari umwanzuro ushyigikiwe na Amerika.
Intwaro ibi bihugu byiteguye guha Ukraine, ngo ni izigamije kurinda imbibi za Ukraine uko zimeze ubu ku buryo u Burusiya budafata ahandi ariko izo kurwana ngo yisubize uduce bayitwaye zo ntazo.
Ibyo ngo bizatuma Perezida Zelensky abona ko adashobora gutsinda mu nzira z’intambara, ayoboke ibiganiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!