Tariki ya 24 Nyakanga 2026, Inteko Rusange ya Loni yemeje ko Volker Türk akomeza kuyobora ishami rya Loni ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu kugeza ku wa 11 Ukwakira 2030, nyuma yo gutorwa ku majwi 144 mu gihe ibihugu 13 byifashe.
Amerika iri mu bihugu 10 byanze ko Türk akomeza kuba Komiseri, hamwe na Israel, u Burusiya, Argentine, Burkina Faso, Nicaragua, Niger, Koreya ya Ruguru, Mali na Trinidad-Tobago.
Mbere y’iri tora, Ambasaderi wa Amerika muri Loni ushinzwe ibijyanye n’imiyoborere n’amavugurura, Jeff Bartos, yari yasabye ibihugu kudatora Türk, avuga ko urwego rwa Loni rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu rumaze imyaka myinshi rutakarizwa icyizere.
Ambasaderi Bartos yavuze Türk yibasiye cyane ibihugu ‘bigendera kuri demokarasi’ birimo Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa, Australia n’u Butaliyani, ariko ngo ubwo byageraga ku bibi bikorerwa muri Cuba, yasabye ko iki gihugu gikurikirwaho ibihano aho kucyamagana.
Amerika yise Türk umuzindaro wa politiki w’abamugize igikoresho, iburira ibihugu ko nibimutorera manda ya kabiri, Loni izabona ingaruka kuko igihugu cye gishobora kugabanya uruhare rwacyo muri uyu muryango, ubwitabire bwacyo n’amafaranga kiwuha.
Nyuma y’amatora, u Bufaransa bwasubije bunyuze ku rubuga X. Ambasade yabwo i Genève, yagaragaje ko Amerika yahoze ari icyitegererezo mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu ariko ko ubu byahindutse.
U Bufaransa bwagaragaje ko biteye isoni kuba Amerika ijya ku ruhande rw’ibihugu “biri ‘mu kato” nk’u Burusiya, Koreya ya Ruguru, Nicaragua na Mali, bwishongora kuri Washington ko “Isi itakiyitega amatwi.”
Iyi Ambasade yagize iti “Amerika yahoze ari icyitegererezo mu guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ubu si ko bikimeze.”
Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Mike Waltz, yamaganye ubutumwa bw’u Bufaransa, avuga bibabaje kandi byatunguranye kubona iki gihugu gitora Türk ushinjwa kubogama.
Uyu mudipolomate yagaragaje ko u Bufaransa bwatoye Türk bugamije gukingira ikibaba bamwe mu bantu babi babwo barenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.
Waltz yashinje u Bufaransa kwifatanya n’ibihugu Amerika ishinja kuba ku isonga mu kurenga ku mahame y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Izi ntonganya zafashe intera ubwo umudepite wo muri Amerika, Randy Fine, yibutsaga u Bufaransa ko ingabo zabwo zamanitse amaboko mu 1940 ubwo zari zihanganye n’u Budage bwayoborwaga n’Abanazi.
Volker Türk akomoka muri Autriche. Ni Komiseri Mukuru wa Loni ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu kuva tariki ya 17 Ukwakira 2022. Yasimbuye Michelle Bachelet wo muri Chile.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!