Leta y’u Buyapani yemeye gushora miliyari 550$ muri Amerika, mu gihe ibicuruzwa bituruka mu buyapani bizajya bisoresha 15% bigeze muri Amerika avuye kuri 25% yari yatangajwe na Trump.
Trump abinyujije ku mbuga nkoranyambaga rwa Truth Social, yatangaje ko u Buyapani buzafungura amarembo ku bicuruzwa bituruka muri Amerika, harimo imodoka nto n’inini, umuceri, n’ibindi bikomoka ku buhinzi.
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shigeru Ishiba, yakiriye neza aya masezerano, avuga ko kubera ubusumbane buri mu bindi bihugu urwego rw’ubucuruzi rwari rukiri hasi.
Yagize ati “cyari igipimo cyo hasi cyane ugereranyije n’ibindi bihugu bifite ubusumbane mu bucuruzi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Mu birori byabereye muri White House ku wa 22 Nyakanga 2025, Trump yatangaje ko yemeye amasezerano yagutse y’ubucuruzi kandi ko ari yo akomeye mu mateka.
Yagize ati:“Twemeye amasezerano yagutse y’ubucuruzi mu mateka, navuga ko ari yo akomeye mu mateka, twagiranye n’u Buyapani. Ni amasezerano meza ku mpande zombi. Nk’uko mpora mbivuga, kandi agomba kuba meza kuri bose. Ni amasezerano meza.”
Ku wa 23 Nyakanga 2025 , Ishiba yavuze ko ayo masezerano azatuma imisoro ya Amerika ku binyabiziga n’ibikoresho byabyo iva kuri 25% ikagera kuri 15%.
Kimwe cya Kane cy’ibyo u Buyapani bwohereza muri Amerika ni imodoka n’ibifitanye isano na zo, uru rwego rukaba rugize hafi 3% by’ubukungu bw’u Buyapani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!