00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika na Iran byongeye kurasana, byigamba gukubitana ahababaza

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 June 2026 saa 10:53
Yasuwe :

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 6 Kamena 2026, Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Iran zabyutse zirasana nyuma y’iminsi impande zombi ziri mu biganiro by’uburyo zacoca ibibazo bituma zihangana.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko abasirikare bacyo bakorera mu Burasirazuba bwo Hagati bahanuye drones enye za Iran zoherejwe ku Muhora wa Hormuz kuko zashoboraga guhungabanya umutekano w’ubwato bw’ubwikorezi buwunyuramo.

Cyatangaje kandi ko mu rukerera, abasirikare bacyo banarashe site ya radar za Iran ziri muri Goruk no ku Kirwa cya Oeshm mu rwego rwo gukumira ibindi bitero, kandi ko aba basirikare bari maso kugira ngo basubize mu gihe baterwa.

Bidatinze, ingabo za Iran na zo zahise zirasa misile nyinshi ku birindiro by’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere biri muri Koweit n’izirwanira mu mazi muri Bahreïn.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyapfubije misile esheshatu za Iran, iya karindwi ntiyagera aho yerekezaga, kandi ko nta musirikare n’umwe wapfuye cyangwa ngo akomereke.

Ibinyamakuru byo muri Iran byatangaje ko ibirindiro by’ingabo za Amerika biri muri Bahreïn byangiritse, ariko igisirikare cya Amerika cyasubije ko ari ibinyoma, kandi ko gikomeje kuba maso kugira ngo gihangane n’ibindi bitero bishobora gukurikiraho.

Tariki ya 28 Gicurasi 2026, Amerika na Iran byari byumvikanye ku gahenge k’iminsi 60 kugira ngo ubwato bunyuza ibikomoka kuri peteroli muri Hormuz bukomeze ingendo nta nkomyi, ariko kahise gahagarara, impande zombi zishinjanya ubushotoranyi.

Umujyanama mu bya gisirikare w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mohsen Rezaei, yatangaje ko amahoro yaboneka mu gihe Perezida Donald Trump wa Amerika yabigiramo ubushake kuko ibisubizo byose biri mu biganza bye.

Rezaei yasobanuye ko Trump asabwa guhagarika ibitero ingabo za Amerika zigaba kuri Iran kandi igihugu cye kikarekura imitungo ya Iran cyafatiriye ifite agaciro ka miliyari 24 z’Amadolari.

Uyu mujyanama yatangaje ko Amerika niyongera kurasa muri Iran, intambara izarenga igice cya Hormuz, igere ku Nyanja y’Abahinde, ku Muhora wa Bab al-Mandab, ku Nyanja Itukura n’iya Mediterranée kuko ibirindiro bya Amerika byose biri aha hantu bizaraswa.

Igisirikare cya Amerika cyashyize hanze amashusho agaragaza uko cyakumiriye igitero cya Iran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages