Amakuru y’ubu bwumvikane bwa Iran n’Aba-Houthi yatangajwe na Reuters, ivuga ko yayahawe n’abantu batatu babizi.
Icyo gitekerezo ngo cyaganiriweho n’abayobozi bakuru muri Iran, ndetse ubutumwa bugera ku Ba-Houthi.
Ayo makuru avuga ko Aba-Houthi bahawe ubwo butumwa mu minsi ishize, ariko ntihamenyekanye uburyo bwakoreshejwe mu kubugeza kuri uwo mutwe cyangwa niba byarabaye nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, atangaje ko ashobora kugaba ibitero ku bikorwaremezo by’ingufu bya Iran.
Umwe mu bantu bafite aho bahuriye n’Aba-Houthi yavuze ko uwo mutwe wamaze gushyira ibikoresho bya gisirikare birimo misile na drones hafi y’Inzira ya Bab el-Mandeb, ifatwa nk’irembo rihuza Inyanja Itukura n’Inyanja ya Aden.
Uwo muntu yavuze ko ibikoresho byashyizwe mu misozi ya Yemen ireba ku Mujyi wa Hodeidah no ku Kigobe cya Aden, kandi ko Aba-Houthi bategereje gusa itegeko ryo gutangira ibitero ku bwato.
Gufunga cyangwa guhungabanya inzira ya Bab el-Mandeb bishobora kongera ibibazo by’ubucuruzi n’ingufu ku Isi, cyane cyane nyuma y’uko inzira ya Hormuz nayo imaze iminsi yongeye gufungwa na Iran.
Umwe mu bantu begereye Aba-Houthi yavuze ko abahagarariye umutwe w’Ingabo za Iran uzwi nka IRGC bari muri Yemen ari bo bazafata icyemezo ku gihe cyo gufunga inzira ya Bab el-Mandeb.
Iyi ntambara yongeye kubura yatangiye ku wa 28 Gashyantare, ubwo Israel na Amerika byagabaga ibitero kuri Iran, bigatuma Tehran ifunga Inzira ya Hormuz, mbere y’intambara yakoreshwaga mu gutwara hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi.
Umwe mu bantu bo muri ako karere yavuze ko abayobozi ba Iran bashaka gushyira igitutu kuri Amerika bayereka ko gukomeza amakimbirane bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’Isi, binyuze mu guhungabanya ubwikorezi bwo mu Nyanja Itukura n’ubucuruzi bwa peteroli ya Arabie Saoudite.
Aba-Houthi bafatwa na Iran nka bamwe mu bagize ihuriro ryiswe ‘Axis of Resistance’, ririmo kandi umutwe wa Hezbollah wo muri Liban ndetse n’imitwe yitwaje intwaro y’Abashiya muri Iraq. Iyi mitwe yose ikorana na Iran.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!