Ni umushinga wemejwe ku wa 9 Ugushyingo 2025, ugamije gusubukura imirimo ya guverinoma kugeza ku wa 30 Mutarama 2026.
Uyu mushinga ukubiyemo guha abakozi ba leta imishahara yabo batabonye kubera ko guverinoma yahagaritse ibikorwa ibikorwa no kudahagarika abakozi kugeza muri Mutarama 2026.
Gahunda yo gufasha abafite amikoro make kwivuriza mu mavuriro yigenga bibahendukiye izwi nka ACA (Affordable Care Act) ari na yo yari yateje impaka cyane kuko izarangirana na 2025, Sena yemeje ko mu Ukuboza 2025 ari bwo izatorera ko iyo gahunda igumaho cyangwa igahagarikwa.
Uyu mushinga washyizweho ku bitekerezo by’abasenateri bo mu ishyaka ry’Abademocrates, Maggie Hassan, Jeanne Shaheen na Angus King.
Shaheen abinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko icyo yifuzaga ari uko imirimo ya guverinoma isubukura.
Ati “Narabyerekanye ko icyo nashyize imbere ari gusubukura imirimo ya giverinoma no kongerera igihe gahunda ya ACA.”
Ibi bibaye mu gihe guverinoma yari imaze iminsi 40 ihagaritse imirimo bitewe n’uko Inteko Ishinga Amategeko yananiwe kwemeranya ku ingengo y’imari igomba gukoresha.
Ibi byagize ingaruka ku bintu byinshi muri iki gihugu harimo abakozi ba leta, imfashanyo z’ibiribwa n’ibindi zirahagarara , ndetse n’ingendo cyane cyane izo mu kirere zitangira guhagarara.
Perezida wa Amerika Donald Trump, abinyujije ku rubuga rwa Truth Social yavuze ko iyi gahunda yateje impaka itakabaye inateza impaka kuko ari iyo guteza imbere ibigo by’ubwishingizi.
Ati “Iyi gahunda ni iyo guteza imbere ibigo by’ubwishingizi ikaba ikiza ku baturage ba Amerika. Niteguye gukorana n’amashyaka yombi tugakemura iki kibazo.”
Trump avuga ko aho kugira ngo iyi gahunda ikomeze gushyirwa mu bikorwa amafaranga ahabwa ibigo by’ubwishingizi, ayo mafaranga yajya ahabwa abantu ku giti cyabo akaba aribo bishakira ikigo cy’ubwishingizi bakorana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!