Komite y’abadepite batoranyijwe kugira ngo bakurikirane uru rubanza rwa Trump nibo batse aya makuru bavuga ko bakeneye inyandiko zerekana abantu basuye White House, amajwi ya telefoni ndetse n’inyandiko yagiranye n’abajyanama be kugira ngo basuzume uruhare uyu muyobozi yaba yaragize muri iyi myigaragambyo.
Trump yasabye ubutabera kudatanga aya makuru kuko hari itegeko rimurengera rizwi nka ‘Executive Privilege’ rivuga ko amakuru ajyanye n’itumanaho ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’abandi bayobozi bakuru agomba kugirwa ibanga.
Urukiko rw’Ubujurire rw’i Washington rwanze ubu busabe kuwa 9 Ukuboza 2021 buvuga ko nta shingiro Trump afite ryo kuvuguruza icyemezo cya Perezida Joe Biden cyo gutanga aya makuru.
Kuri uyu wa 20 Mutarama 2022, Urukiko rw’Ikirenga narwo rwabiteye utwatsi ruvuga ko kuba Trump agaragaza ko afite itegeko rimurengera kuko yabaye Perezida bidakuraho icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire, bivuze ko amakuru yose yasabwe azatangwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!