00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Umubare w’abana bicwa n’amasasu warenze uw’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 12 April 2023 saa 03:14
Yasuwe :

Mu buryo butari bwarigeze kubaho mu myaka 20 ishize, umubare w’abana bicwa n’imbunda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wongeye kuzamuka ku rugero rwo hejuru cyane ku buryo nko mu 2020, abahitanwe n’amasasu baruse cyane abahitanwa n’impanuka z’imodoka.

Kaiser Family Foundation itangaza ko mu myaka 20 ishize, impuzandengo y’abana bapfuye bazize kuraswa, yazamutse ku rugero rwa 42% mu gihe kandi Ikigo cy’Ubushakashatsi cya Pew, kigaragaza ko ibintu bikomeje kurushaho kujya irudubi aho hagati ya 2019 na 2021 umubare w’abana, ingimbi n’abangavu bahitanwa n’imbunda wazamutse ku rugero rwa 50%.

Aba bana akenshi bakunze kwibasirwa n’ibitero bibasanga ku mashuri yabo, aho mu bya vuba biheruka harimo icyabaye mu mpera z’ukwezi gushize mu ishuri ryigenga rya Covenant muri Nashville, maze abana batatu n’abandi bantu bakuru batatu bakahasiga ubuzima.

Ni ubwa mbere hongeye kugaragara umubare wo hejuru w’abana bahitanwe n’ubwicanyi bwitwaje imbunda kuva mu 1999. Uretse abapfira ku mashuri, abandi bazira ubwiyahuzi bwifashisha intwaro bukorerwa mu ngo, mu miryango, abapfa mu buryo bw’impanuka burimo no gukinisha imbunda ku buryo imibare yerekana ko abana b’abahungu bakunze kubigenderamo cyane.

Ku rundi ruhande ariko, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abana b’abirabura biganje cyane mu mubare w’abana kimwe n’ingimbi n’abangavu bapfa bahitanwe n’amasasu muri rusange mu gihe abenshi b’abazungu bapfa bazize amasasu, hagaragazwa ko ari abahitamo kwirasa biyahura.

Dr. Chethan Sathya uzwiho kwita ku bana baba bakomerekeye muri ibyo bitero n’impanuka, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Vox, yavuze ko hakwiye gufatwa ingamba zikomeye hagamijwe kurengera ubuzima bw’aba bana, ko na we ubwe kubareba ari nka 30 mu cyumba kimwe bimutera ihungabana.

Abo mu nzego z’ubuzima bavuga ko bibabaza kubona umwana apfa azize kuba yarashwe ku buryo hari n’ibyo babura uko basobanura uburyo byakozwemo.

Nko mu 2022 imibare y’abana bakomeretswa n’amasasu bigaragara ko yazamutse ku rugero rwa 350% ugereranyije n’uko byari biri mu 2021 ndetse no muri uyu mwaka bigaragara ko imibare igenda irushaho kuzamuka.

Umubare w’abana bicwa n’amasasu muri Amerika warenze uw’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages