00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Umunyamisiri ashobora gusubizwa iwabo azira amagambo yanditse kuri Trump

Yanditswe na

Ezechiel Mbananabo

Kuya 4 March 2016 saa 11:19
Yasuwe :

Umunyeshuri w’Umunyamisiri wiga muri Amerika ashobora guhambirizwa agasubizwa iwabo azira amagambo yanditse ku munyapolitiki Donald Trump wiyamamariza kuyobora Amerika.

Mu kwezi gushize nibwo Emadeldin Elsayed w’imyaka 23 y’amavuko yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe abinjira mu gihugu, akurikiranyweho amagambo yanditse ku rukuta rwe rwa facebook, aho yavugaga ko yashakaga kwica Trump.

Icyo gihe Emadeldin yavuze ko yayanditse nyuma yo kubabazwa n’ibyo Trump yavuze ku bayoboke b’idini ya Islam.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) byanditse ko akimara kubikora yahise yicuza, yemeza ko nta muntu n’umwe yashakaga kubabaza.

Biteganyijwe agomba kumvwa asobanura neza ibyo yavuze, kugira ngo hafatwe icyemezo cyo kumusubiza iwabo,cyangwa akaguma muri Amerika.

Muri Kanama umwaka ushize, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza Donald Trump, umukandida wo mu ishyaka ry’aba- Republicain yasabye ko Abayisilamu batakongera kwemererwa kwinjira muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika nyuma y’ibitero by’ubwiyahuzi byari byagabwe muri Leta ya California.

Perezidansi na bamwe mu bayoboke b’ishyaka ry’aba-Republicain bamaganiye kure ayo magambo ya Trump.

Donald Trump akomeje kwibazwaho bitewe n’amagambo akunze kuvuga yiyamamaza, binatera benshi impungenge ko umunsi yaba atorewe kuyobora Amerika hari byinshi byahinduka bikagira ingaruka ku mibanire ya Amerika n’ibindi bihugu.

Donald Trump akunze kuvuga imbwirwaruhame zirimo amagambo akakaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages