Mu gitondo cyo ku wa Gatanu nibwo muri iyo kaminuza yigamo abanyeshuri basaga ibihumbi 18, humvikanye urusaku rw’amasasu ariko ntihahita hamenyekana impamvu yarwo, nyuma Polisi ibona imirambo y’ababyeyi b’uwo munyeshuri n’umupolisi, ihita itangira kumushakisha ariko ntiyahita imubona.
Icyo gikorwa Davis w’imyaka 19 y’amavuko yagikoreye hafi y’inyubako y’amacumbi y’iyo kaminuza nkuko ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byabitangaje.
Umuvugizi wa Polisi kuri iyo Kaminuza, Larry Klaus, yabwiye abanyamakuru ko Davis wagiye kuyigamo aturutse muri Leta ya Illinois, mbere y’uko arasa ababyeyi be n’umupolisi, yari yaraye ajanywe na Polisi ku bitaro byo muri uwo mujyi, ameze nk’uwanyoye ibiyobyabwenge byinshi nyuma aza kurekurwa.
Amategeko ya Leta ya Michigan asanzwe yemerera umuntu wabisabiye uburenganzira gutunga imbunda ariko amategeko ya Kaminuza ya Central Michigan yo ntiyemereraga abantu kuzinjizamo.
Ubu bwicanyi bubaye nyuma y’ibyumweru bibiri gusa ku ishuri rya Florida hagabwe igitero kigahitana abanyeshuri 17, ibintu bamwe banaheraho basaba ko amategeko agenga imikoreshereze y’imbuda yavugururwa.



















TANGA IGITEKEREZO