Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko ibigo byinshi bikomeye bitakambiye leta ko yabitera inkunga bityo bikigobotora u Bushinwa.
Gina Raimondo, ushinzwe ubucuruzi yavuze ko bagiye gushyiraho umurongo ntarengwa ku buryo ngo abahabwa inkunga na leta badashobora gushyira mu kaga umutekano w’igihugu..
Yagize ati “Abahabwa aya mafaranga ntabwo bemerewe kuyashora mu Bushinwa, ntabwo bajya gukorera ibikoresho by’ikoranabuhanga karahabutaka mu Bushinwa”.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisa n’izihanganye n’u Bushinwa mu ntambara y’ubukungu ndetse ambassade y’iki gihugu i Washington ikaba yikomye aya mabwiriza yita ko ari imitekerereze nk’iyo mu ntambara y’ubutita.
Aya mabwiriza aje akurikira itegeko Perezida Biden aheruka gusinyaho mu kwezi gushize rigenera asaga miliyari 280 z’amadolari ibijyanye n’ubushakashatsi mu bya siyansi ndetse no gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bitewe n’impungenge z’uko u Bushinwa ngo bwaba burimo kubanikira mu ikoranabuhanga.
Ibigo bimwe bikaba byaramaze ndetse gusogongera ku ngaruka z’aya mabwiriza mashya kuko mu ntangiriro z’uku kwezi ibigo nka Nvidia na AMD byakumirirwe kugurisha mu Bushinwa utwuma twifashishwa mu gukora za ‘robots’.
Uyu mwanzuro wa leta ya Biden ngo witezweho kuzahura umusaruro mu bijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga ngo wagabanutseho hafi 40% guhera mu 1990 ariko nyamara ngo ukaba ushobora no gukongeza abakimbirane ya politiki hagati y’ibi bihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!