00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yaburiye Ukraine; ubufasha bushobora guhagarara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 October 2026 saa 08:59
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye Ukraine ko zishobora kuyihagarikira amakuru y’ubutasi no guhagarika gahunda ibihugu by’u Burayi binyuramo bigura intwaro z’Abanyamerika, mu gihe yakomeza kugaba ibitero ku nganda z’ingufu z’u Burusiya.

CNN yatangaje ko ubu butumwa bwatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’iy’Ingabo za Amerika, bukagezwa ku bayobozi ba Ukraine n’abo mu Burayi mu mpera z’icyumweru gishize.

Abayobozi babiri b’Abanyaburayi babwiye CNN ko Amerika yanagejeje uyu muburo ku bayobozi b’ingabo za Ukraine.

Ibi bibaye mu gihe Perezida Donald Trump atishimiye ibitero Ukraine ikomeje kugaba ku nganda zitunganya peteroli mu Burusiya, avuga ko bigira uruhare mu izamuka ry’ibiciro bya mazutu ku isoko mpuzamahanga.

Trump amaze igihe asaba Ukraine n’u Burusiya guhagarika ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu.

Ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, yatangaje ko ibihugu byombi byemeranyije guhagarika ibyo bitero, gusa abantu begereye Perezida Volodymyr Zelensky bavuga ko ayo makuru yabatunguye.

Zelensky yatangaje ko Ukraine ishyigikiye ako gahenge, ariko ko ari ngombwa ko n’u Burusiya bwakubahiriza.

Yavuze ko bategereje ibisobanuro birambuye biturutse kuri Amerika.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye Ukraine ko zishobora kuyihagarikira amakuru y’ubutasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages