BBC yatangaje ko abo bantu bakoze ubwambuzi bushukana bahinduye imyirondoro yabo bakigira abashaka abakunzi, abandi bakigira abayobozi b’ibigo bikomeye.
Ubuyobozi muri Amerika buvuga ko abo bantu bakoresheje amanyanga bakabasha kubona imyorondoro, imibare y’ibanga n’andi makuru bakoresha kuri banki.
Bamwe mu bambuwe nyuma yo kubeshywa urukundo hakoreshejwe za emails n’imbuga nkoranyambaga. Abibasiwe cyane ni abagore, barimo abageze mu zabukuru n’abapfakazi.
Aho abo bakekwa baherereye kugeza ubu ntihazwi gusa inzego z’ubuyobozi muri Amerika zatangaje ko zamaze gufatira imitungo n’ibindi byababyarira inyungu muri Amerika nubwo agaciro kabyo katatangajwe.
Muri Kanama umwaka ushize, Amerika yaburanishije abanyamahanga 80 bakekwagaho kwiba miliyoni 46 z’amadolari bakoresheje ubwambuzi bushukana ku banyamerika.





Ibitekerezo 0