00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yahagaritse gutangaza ibiganiro Trump agirana kuri telefoni n’abayobozi bakomeye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 July 2018 saa 10:15
Yasuwe :

Ibiro bya Perezida wa Amerika ‘White House’ byatangaje ko byahagaritse ibikorwa byo gushyira ahagaragara, ibyavugiwe mu biganiro Perezida Donald Trump agirana kuri telefoni n’abandi bayobozi bakomeye ku Isi.

Byari bisanzwe bimenyerewe ko nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aganiriye n’abandi bayobozi bakomeye ku Isi kuri telefone, hari itsinda ry’abakozi rishinzwe guhita ritangaza incamake y’ibyo baganiriyeho.

Amakuru y’ihagarikwa ry’igikorwa gisanzwe kimenyerewe mu buyobozi butandukanye bw’iki gihugu cy’igihangange ku Isi, haba abo mu ishyaka ry’aba- Républicain cyangwa aba- Démocrate, yemejwe n’abantu babiri bakorana bya hafi na White House.

CNN yanditse ko Umuvugizi wa White House yanze gutanga ibisobanuro birambuye niba byahagaritswe burundu cyangwa ari iby’igihe gito ariko amakuru ahari ni uko ibiganiro bizakomeza gukorwa nk’ibisanzwe ariko ibyavugiwemo bikagirwa ibanga.

Amakuru avuga ko mu byumweru bibiri bishize Trump yaganiriye n’abayobozi barimo Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bikagirwa ibanga ariko nyuma y’uko ibinyamakuru mpuzamahanga byarabyanditse Amerika nayo irabyemeza ariko ntiyahishure ibyo baganiriye.

Amakuru kandi avuga ko guhera muri Kamena hagati aribwo White House yahagaritse gutangaza ibyo biganiro, ubwo yashimiraga Minisitiri w’Intebe wa Hungaria wari umaze kongera gutorwa, icyo gihe Amerika yatangaje gusa iti “Abayobozi bombi bishimiye umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuba mwiza.”

Michael Allen, wigeze kuba mu kanama k’umutekano igihe George W. Bush yari Perezida wa Amerika, yatangaje ko uwo mwanzuro ugaragaza kutigirira icyizere no gutsindwa mu bya dipolomasi kwa Amerika.

Mu bihe bishize, ibiganiro byavugiwe kuri telefone hagati ya Perezida wa Amerika n’undi muntu, byari mu nshingano z’abantu bari mu itsinda ry’abashinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu ndetse bagasabwa kubishyiramo ubushishozi buhambaye, bakaba bari mu cyumba ahamagariramo bateze amatwi ijambo ku rindi, yarangiza impande zombi zikumvikana ibyo zitangaza. Gusa mu minsi mike ishize, bigenda bifata indi sura.

Urugero rwa hafi ni nk’aho Trump yavuganye na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau muri Mata 2017, Amerika igatangaza iti"Perezida Donald J. Trump na Minisitiri w’Intebe, Justin Trudeau baganiriye. Abayobozi bombi bavuze ku bucuruzi bwa buri munsi bukorerwa muri Leta ya Wisconsin, iya New York n’ahandi hatandukanye. Byari ibiganiro bishingiye ku bucuti.”

Naho Canada yatangaje iti “Minisitiri w’Intebe na Perezida bashimangiye inyungu rusange z’ubucuruzi hagati ya Amerika na Canada. Ku kibazo cyo gutunganya ibiti, Minisitiri w’Intebe yahakanye ibyo ishami ry’ubucuruzi rya Amerika rishinja Canada ko ishyiraho imisoro mu buryo bunyuranije n’amategeko.”

Tony Blinken, wabaye Umunyamabanga Mukuru wungirije ku buyobozi bwa Perezida Obama guhera mu 2015 kugera mu 2017, yagaragaje impamvu zikomeye biriya biganiro bigomba gutangazwa zirimo gukorera mu mucyo, kumenyesha abaturage ibyo baganiriye no gutanga ishusho y’amateka mu mubano w’ibihugu byombi.

Hari amakuru avuga ko kubihagarika byatewe n’uko Trump yarakajwe n’inkuru ya Washington Post, yanditse ivuga ko mu biganiro yagiranye na bagenzi be bayobora Australia na Mexique, byavuzwe ko bamaze igihe bakorana bya hafi n’andi y’uko abakozi b’akanama k’umutekeno bamubujije kwifuriza intsinzi Putin nyuma yo kongera gutorwa, akavuga ko ako kanama karimo abashaka kumuharabika.

Ibiganiro Trump yagiranye n'abandi bayobozi kuri telefoni ntibizongera gutangazwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages