00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yahamije ko u Burusiya bwakoze ibyaha by’intambara muri Ukraine

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 February 2023 saa 06:55
Yasuwe :

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris, yatangaje ko byatahuwe ko u Burusiya bwakoze ibyaha by’intambara mu yo bumazemo hafi umwaka muri Ukraine.

Yabivugiye mu nama yiga ku mutekano yabereye i Munich, iminsi mike mbere yuko hizihizwa umwaka u Burusiya bumaze buteye Ukraine. Harris yavuze ko ingabo z’iki gihugu zagabye ibitero ku basivile ahantu hatandukanye.

Yagize ati “Ku birebana n’ibikorwa by’u Burusiya muri Ukraine, twasuzumye ibimenyetso-tuzi amategeko ngenderwaho- nta gushidikanya hakozwe ibyaha byibasiye inyoko muntu. Kandi ndabwira ababigizemo uruhare bose n’abari babakuriye ko muzabibazwa.”

Inkuru ya Aljazeera ibuga ko ubutegetsi bwa Biden bwari bwemeje uhereye muri Werurwe umwaka ushize ko ingabo za Putin zakoze ibyaha by’intambara muri Ukraine kandi ko buzafatanya n’abandi mu gukurikirana ababikoze.

Harris yavuze ko muri ibyo byaha harimo ubwicanyi, iyicarubozo, gusambanya abagore no gushimuta, gukubita no gutwikisha abantu amashanyarazi.

Yavuze ko ibyo bikorwa ari ibya kinyamaswa kandi ko ababikorewe babonetse bwa mbere ahitwa Bucha nyuma gato y’aho intambara itangiriye muri Gashyantare umwaka ushize ndetse ko no mu kwezi kwakurikiyeho hari ibisasu byatewe ku bitaro by’abagore i Mariupol byahitanye abarimo abagore batatu n’umwana umwe.

Imiryango iterwa inkunga na USAID yatahuye ibyaha by’intambara birenga ibihumbi 30 uhereye igihe intambara yo muri Ukraine yatangiriye.

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages