Yabivugiye mu nama yiga ku mutekano yabereye i Munich, iminsi mike mbere yuko hizihizwa umwaka u Burusiya bumaze buteye Ukraine. Harris yavuze ko ingabo z’iki gihugu zagabye ibitero ku basivile ahantu hatandukanye.
Yagize ati “Ku birebana n’ibikorwa by’u Burusiya muri Ukraine, twasuzumye ibimenyetso-tuzi amategeko ngenderwaho- nta gushidikanya hakozwe ibyaha byibasiye inyoko muntu. Kandi ndabwira ababigizemo uruhare bose n’abari babakuriye ko muzabibazwa.”
Inkuru ya Aljazeera ibuga ko ubutegetsi bwa Biden bwari bwemeje uhereye muri Werurwe umwaka ushize ko ingabo za Putin zakoze ibyaha by’intambara muri Ukraine kandi ko buzafatanya n’abandi mu gukurikirana ababikoze.
Harris yavuze ko muri ibyo byaha harimo ubwicanyi, iyicarubozo, gusambanya abagore no gushimuta, gukubita no gutwikisha abantu amashanyarazi.
Yavuze ko ibyo bikorwa ari ibya kinyamaswa kandi ko ababikorewe babonetse bwa mbere ahitwa Bucha nyuma gato y’aho intambara itangiriye muri Gashyantare umwaka ushize ndetse ko no mu kwezi kwakurikiyeho hari ibisasu byatewe ku bitaro by’abagore i Mariupol byahitanye abarimo abagore batatu n’umwana umwe.
Imiryango iterwa inkunga na USAID yatahuye ibyaha by’intambara birenga ibihumbi 30 uhereye igihe intambara yo muri Ukraine yatangiriye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!