Icyo gisasu cyahanuwe kuri iki cyumweru nyuma y’uko kirashwe giturutse mu birindiro by’aba-Houthi, cyerecyeza ku bwato bw’intambara bw’Abanyamerika buzwi nka USS Laboon.
Kuwa Gatanu ushize nibwo Amerika n’ibihugu by’inshuti byatangije ibitero simusiga ku nyeshyamba z’aba-Houthi bivugwa ko zifashwa na Iran.
Ni inyeshyamba ziyemeje gutangira no kurasa ku bwato bufite aho buhuriye na Israel cyangwa inshuti z’icyo gihugu, cyane cyane ubw’ubucuruzi bunyura mu Nyanja itukura.
Izo nyeshyamba zibikora zigamije kwihimura ku bitero Israel imaze igihe igaba ku mutwe wa Hamas muri Gaza.
Aljazeera yatangaje ko guhera mu Ugushyingo 2023, nibura ubwato 26 bwarashweho n’izo nyeshyamba. Byatumye bumwe mu bwato bwifashishaga iyo nzira buhagarika ibikorwa cyangwa buhindura inzira, bishyira mu kaga ubucuruzi mpuzamahanga.
Bivugwa ko nyuma y’ibitero aba-Houthi batangiye kugaba ku bwato bunyura mu Nyanja itukura, byagabanyije umubare w’ibicuruzwa byanyuraga muri ayo mazi ho 40%. Ubusanzwe ku munsi muri Nyanja itukura hanyura ibicuruzwa bya miliyari $3na miliyari $9.
Kuri iki Cyumweru Umuvugizi w’Aba-Houthi Mohammed Abdulsalam yashinje Amerika kuvogera ubusugire bwa Yemen nyuma y’ibitero byo mu kirere biri kugabwa ku birindiro by’uwo mutwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!